Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakiriye minisitiri w'intebe wungirije akaba na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ethiopia, Demeke Mekonnen. Yamusabye leta y'igihugu cye kuganira na Tigré.
Perezida Museveni yakiriye minisitiri Mekonnen mu mujyi wa Gulu, mu majyaruguru ya Uganda. Nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibyandika, ni mu rwego rwo kugerageza kuba umuhuza hagati ya guverinoma ya Ethiopia n'iy'intara ya Tigré. Bivuga ko Tigré nayo yagombaga kohereza intumwa muri Uganda, ariko ko bitazi niba zishobora guhura n'iza Ethiopia imbonankubone.
Amaze kwakira minisitiri Mekonnen, Perezida Museveni yanditse ku rubuga nkoranyambaga Twitter rwe, ati: "Intambara muri Ethiopia yatanga isura mbi kuri Afrika yose. Hakwiye kubaho imishyikirano."
Perezida wa Uganda ni umwe mu bategetsi b'Afrika bafite impungenge ko intambara yo muri Tigré ishobora gukongeza Ethiopia yose n'akarere k'Ihembe ry'Afrika, nyuma y'aho ingabo za Tigré zimariye kurasha muri leta ya Amhara bituranye, no mu giguhu cya Eritrea.
Imiryango y'ubutabazi n'iy'uburenganzira bwa muntu yemeza ko iyi ntambara irimo yoreka imbaga, ikanirukana abantu ibihumbi mu byabo. Umuyobozi wa Tigré, Debretsion Gebremichael, yasabye Umuryango w'Abibumbye n'uw'Afrika yunze ubumwe "kwamagana guverinoma ya minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed." Yemeza ko ari yo yashoje intambara irimo kwangiza ibikorwa remezo, birimo "uruganda rukora isukari n'urugomero rutanga amashanyarazi" muri Tigré.
Naho leta ya Abiy Ahmed iratangaza ko yigaruriye undi mujyi wo muri Tigré witwa Alamata. Yemeza ko ingabo za Tigré zawusohotsemo zitwara n'abanyururu ibihumbi icumi" idasobanura abo ari bo.