Kuri uyu wa kane Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Kigali mu Rwanda rwumvise ubujurire bw’abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda. Baraburanira hamwe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bareganwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Abaregwa bose basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze mbere yo kuburana mu mizi. Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko bakomeza gufungwa kuko bubakurikiranyeho ibyaha by’ubugome.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ukorera i Kigali mu Rwanda yakurikiranye iby'uru rubanza atangura inkuru ikurikira.
Your browser doesn’t support HTML5