Abiy Ahmed yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook ko "gihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi cy'iminsi itatu leta ye yari yahaye Tigré cyarangiye kuri uyu wa kabiri." Ati: "Kubera iyo mpamvu, ibikorwa bya nyuma byo kugarura ituze bigiye kuba mu minsi iri imbere."
Uyu munsi, guverinoma ya Etiyopiya yatangaje ko indege zayo z'intambara zarashe mu nkengero za Mekele, umurwa mukuru wa Tigré. Abayobozi ba Tigré bavuga ko iki gitero cyahitanye abasivili benshi. Ariko leta ya Etiyopiya yo irabihakana, ahubwo ikavuga ko yarashe gusa ku birindi by'inyeshyamba za Tigré.
Guverinoma ya Etiyopiya yemeza ko yigaruriye kandi igenzura neza uburengerazuba bwose bwa Tigré n'umujyi wa Alamata, mu burasirazuba bw'amajyepfo ya Tigré, muri kilometero 120 ya Mekele. Nyamara perezida wa Tigré, Debretsion Gebremichael, we yemeza ko atari byo. Yabwiye ibigo ntaramakuru bitandukanye ko imirwano igikomeza muri Alamata. Muri rusange, avuga ko intambara itazarangira vuba, igihe cyose "ingabo za Etiyopiya, yise ko ishaka kwigarurira Tigré, zizaba zikiri ku butaka bwabo."
Hagati aho, leta ya Etiyopiya yagunze konti mu mabanki z'ibigo 34 by'umutwe wa gisilikali wa Tigré, Tigray People’s Liberation Front mu Cyongereza, uyobora Tigré. Itumanaho n'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bijya cyangwa biva muri Tigré byarahagaze. Nyamara abantu barahunga ku bwinsi. Byibura ibihumbi bine bagera muri Sudani, baturanye, buri munsi.
Iyi ntambara iteye impungenge muri Afrika no kw'isi. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, arasaba ko ihagarara. Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ejo yakiriye minisitiri w'intebe wungirije akaba na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Etiyopiya, Demeke Mekonnen, nawe asaba imishyikirano hagati y'impande zombi.
Komite Nobel, ku buryo budasanzwe, nayo yasohoye itangazo ivuga ko ihangayikishijwe cyane n'intambara yo muri Tigré. Yasabye ko impande zombi "zirangiza amakimbirane mu nzira z'amahoro. Komite Nobel yahaye Abiy Ahmed igihembo cy'amahoro mu mwaka ushize.