Amerika n'Ubulayi Ntibishyigikiye Inama Nshya y'Ubutegetsi muri Sudani

Abdel Fattah al-Burhan

Amerika n'ibindi bihugu by'Ubulayi byagaragaje impungenge ku ishyirwaho ry'inama nshya y'ubutegetsi muri Sudani, na Jenerali wayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi muri icyo gihugu mu kwezi gushize. Ibyo bihugu biravuga ko iyi nzira ibangamiye ibikorwa bya demokarasi.

Amerika, Ubwongereza, Norvege, Ubumwe bw'Ubulayi n'Ubusuwisi, basabye inzego z'umutekano muri Sudani kubahiriza uburenganzira bwa rubanda mu kuvuga icyo batekereza nta gutinya kugirirwa nabi cyangwa gufungwa.

Leta ta Khartoum yatangaje ko iri bufunge ibiraro byose ku mugezi wa Nile uhereye mu ijoro ryakeye mu gihe hategurwa imyigaragambyo rukokoma

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan yarahijwe ku wa kane mbere y'ishyirwaho ry'inama yigenga isimbuye urwego rwo gusaranganya ubutegetsi muri icyo gihugu rwasheshwe mu kwezi gushize.