Guverinoma ya Cadi yahagaritse amasezerano ya gisirikare yari ifitanye n’Ubufaransa.
Ubufaransa bwakolonije icyo gihugu imyaka 60 kuva mu 1900. Bumaze kuyisubiza ubwigenge bwayo mu 1960 bwagumijeyo ibigo bya gisirikare mu rwego rw’amasezerano y’ubutwererane.
Muri iki gihe, Ubufaransa bufite abasirikare barenga 1,000 n’indege z’intambara muri Cadi. Bafashije cyane Perezida Idrissa Deby mukuru, ise w’umukuru w’igihugu w’ubu Deby muto, kurwanya inyeshyamba zagiye zishaka guhirika ubutegetsi bwe, cyane cyane mu 2008 no mu 2019.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cadi, Abderaman Koulamallah, aragira, ati: “Guverinoma ya Repubulika ya Cadi iramenyesha abenegihugu n’amahanga icyemezo cyayo cyo guhagarika amasezerano y’ubutabarane yasinye n’Ubufaransa. Igihe kirageze kugirango Ubufaransa bumenye ko Cadi yakuze, yabaye ubukombe. Ni leta yigenga ikomeye cyane ku busugire bwayo.”
Ariko ntasobanura igihe abasirikare b’Ubufaransa bazatangira kuzinga utwabo.
Cadi icanye ubumano wa gisirikare nyuma ya Mali, Burkina Faso na Niger. Aba bo ahubwo birukanye Abafaransa ku gahato ku butaka bwabo. Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali, nayo yahoze ari koloni y’Ubufaransa, nawe aherutse gutangaza ko bashobora gusezerera ingabo z’Abafaransa.
Mu kiganiro yagiranye b’ibitangazamakuru bitandukanye ejo ku wa kane, yaravuse, ati: “Senegali ni igihugu gifite ubwigenge, gifite ubusugire. Ubusugire ntibwemera ibigo bya gisirika by’amahanga ku butaka bwabwo. Si ukubera ko Ubufaransa buri muri Senegal kuva mu gihe cy’ubucakara twananirwa gukora ukundi kuntu!”
Ubufaransa bufite abasirikare barenga 350 muri Senegal.