Amanota atatu mu masegonda ya nyuma yatsinzwe n'umukinnyi Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza yatumye ikipe ya REG yo mu Rwanda itsinda umukino wayo wa kabili wayihuje na SLAC yo muri Gineya.
REG yatsinze uyu mukino ku manota 83-81. Ni umukino wa kabili itsinze muri iyi mikino y'amajonjora y'irushanwa nyafurika rya Basketball rizwi nka Basketball Africa League ribera i Dakar muri Senegal.
Imikino y’amajonjora yagabanyijwemo amatsinda abiri yahawe amazina ya Sahara na Nil. Imikino yo mu itsinda rya sahara irakinirwa i Dakar muri Senegal mu gihe imikino y’itsinda rya Nil izakinirwa i Cairo muri Misiri.
Ikipe ya REG isigaje imikino itatu izayihuza na DUC yo muri Senegali, US Monastir na Club Ferroviairio da Beira yo muri Mozambike.
Andi makipe ari muri iri tsinda ni SLAC Basketball yo muri Gineya, na AS SALE yo muri Maroke, yombi amaze gutsindwa na REG.
Itsinda rya kabili rizakinira i Cairo muri Maroke, rigizwe na Zamalek yo muri Misiri ari nayo ifite igikombe muri iki gihe, Petro de Luanda yo muri Angola, Espoir yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Cobra yo muri Sudani y’epfo, Cape Town Tigers yo muri Afurika y’epfo, na Forces Armees et Police FAP yo muri Kameruni.
Imikino muri iri tsinda izatangira tariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane.