Ingaruka z’ubushyamirane mu ntara ya Tigray y’igihugu cya Etiyopiya, zishobora kugera mu karere kose. Ubushyamirane hagati y’ingabo za Etiyopiya n’iz’intara ya Tigre yiyumvamo ubwigenge, bwabyukije ubwoba ko hashobora kuba intambara y’abaturage mu gihugu cya kabiri mu bituwe cyane ku mugabane w’Afurika. Bwanateje impungenge ku mutekano muke mu karere, ushobora gukwirakwira igihe ubwo bushyamirane bwakomeza.
Ubwo bushyamirane bwinjiye mu cyumweru cya kabiri. Abanya-Etiyopiya babarirwa mu 8 000 bambutse umupaka binjira muri Sudani kubera ubwoba bw’umutekano wabo kandi imiryango itanga infashanyo yiteze abandi benshi.
Ubwo bushyamirane bwatangiye ubwo abarwanyi b’intara ya Tigre, bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu mu cyumweru gishize, igitero guverinema ivuga ko cyari icyo gusahura intwaro n’ibikoresho. Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yatanze itegeko ryohereza abasilikare kujya guhagarika ibikorwa birimo intwaro.
Comfort Ero, ni umuyobozi wa programu kuri Afurika, mu kigo mpuzamahanga gikurikirana ibyerekeye amakimbirane, “International Crisis Group” ICG mu magambo ahinnye agira ati: “Ubu ikigaragara ni uko hari indi mirwano, ko impande zombi zanze kuva mu birindiro. Yemwe n’iyo ingabo za Tigre zasunikwa zikarushwa ingufu, ushobora kubona ikindi igitero gifite ingufu, gisa n’icy’inyeshyamba, ibyo birashoboka. Ntitubona abanyatigre bayobowe na Leta ya Etiopiya mu bihe bya vuba, bishobora kuzafata igihe kirekire, ipfundo ry’ikibazo rirakomeye”.
Impuguke mu bya politiki Awol Allo, avuga ko gukemura ibibazo by’igihugubinyuze ku ruhembe rw’umuheto, bizarushaho guca igihugu mo ibice. Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy ahmed yavuze ko nta biganiro azagirana n’abayobozi b’intara ya Tigre. Cyakora Ero w’ikigo ICG, avuga ko ibiganiro mu gihugu, bishobora kurengera Etiyopiya n’akarere kose.
Guverinema ya Etiyopiya ikomeje gushimangira ko igikorwa cya gisilikare kizahagarara ari uko amajyaruguru y’igihugu, abohojwe kandi hagashyirwaho ubuyobozi bushya muri ako karere.
Facebook Forum