Kubera intambara z’inyeshamba za M23 ziri kubera mu ntara ya Kivu y’epfo, ubuyozi bw’umujyi wa Uvira bwashize ho ingamba zikomeye zo gushimangira gukomeza umutekano.
Zimwe muri izo ngamba zirimo kubuza ibinyabiziga kwinjira no gusohoka muri Uvira saa kumi n’ebyiri zihangayikishije abaturage.
Bamwe mu bafite ibinyabiziga birimo za moto ndetse n’imodoka bakorera hanze y’umujyi wa Uvira bavuye muri Fizi no mu bindi bice birimo ikibaya cya Rusizi ndetse na za Bukavu basanga iyi ngingo itazaborohera, kuko batinda mu muhanda kubera imyinshi yangiritse, bityo bigatuma bagera muri Uvira mw’ijoro
Alexis Roger Buhendwa, umuyobozi w’abamotori bakora Uvira Misisi, avuga ko iyi ngingo Meri ya Uvira izabangamira imiryango yabo. Yabwiye Ijwi ry'Amerika ati: " Batugiriye nabi kuko ntidushobora kubishobora kuvuga ngo saa moya badufungiye hariya Kivovo cangwa Kala. Hari igihe uzazana n’abana ukarara haliya Kale saa moya,biragoye Mbere twagendaga kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro."
Abafite ibinyabiziga Kandi bavuga ko batizeye umutekano waho iyo saha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yashizwe yo kubabuza kwinjira mu mujyi wa Uvira ishobora kubasanga kuko kuri bariyeri za Kivovo na Kala nta mazu y’amacumbi cyagwa ay’uburiro abayo.
Komite ishinzwe umutekano wa Uvira yemeje kandi isaha yo gutahiraho buri munsi aho buri saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi nimwe za mu gitondo abaturage bazaba bari mungo zabo.
Bamwe mu bacuruzi bafite utubare ndetse n’abacuruzi batobato nabo bemeza ko gufunga imirimo kare bibinjiza mu gihombo nubwo iyi ngingo igamije kuzana umutekano muri uyu mujyi wa Uvira uri mu birometero birenga 120 n’ umujyi wa Bukavu.
Mu itangazo ryashizwe ho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Uvira Kiza Muhato ryerekana ko izi ngamba zashyizweho kugira ngo zifashe mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’umutekano muke muri ibi bihe mu burasirazuba bwa Kongo hari intambara.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira bufashe iyi ingingo mu gihe hari impunzi nyinshi ziwinjiramo zivuye i Goma na Bukavu. Hari na bamwe muri bo bakomeza berekeza mu Burundi, abandi bakerekeza Kalemie.
Gusa nubwo Meri ya Uvira yafashe iyi ngingo, hari bamwe mu baturage bavuga ko izi ngamba zo kubabuza gutembera no gufunga imirimo ni injoro itari kwiye kuko no mu mujyi wa Bukavu imirimo yose yakomeje gukorwa n’injoro.
Kuri kino cyumweru, Guverineri w'intara ya Kivu y’epfo Jean Jacques Purusi yakoze urugendo, azenguruka amakomine atatu yo mu mujyi wa Bukavu mu rwego rwo kwizeza abaturage bayo uko umutekano wabo wifashe kugirango bakomeze imirimo yabo nta bwoba.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Vedaste Ngabo.
Forum