Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, imanza za Donald Trump zagiye mu gihirahiro amaze kongera gutorerwa kuyobora igihugu.
Duhere ku manza ebyiri z’umutegarugoli wahoze ari umunyamakuru witwa E. Jean Carroll, ubu w’imyaka 81. Mu rwa mbere, yareze Trump, ubu ufite imyaka 78, ko yamusagariye mu 1996 agambiriye kumufata ku ngufu. Yasabaga impozamarira n’indishyi z’akababaro.
Mu kwezi kwa gatanu 2023, urukiko rwa rubanda (Jury) rwo ku rwego rw’igihugu, rwicaye i Manhattan mu mujyi wa New York, mu burasirazuba bw’igihugu, rwahamije Trump icyaha, ariko ruvuga ko atafashe Carroll ku ngufu. Rwamutegetse kumwishyura amadolari miliyoni eshanu.
Trump yarajuriye. Kuri uyu wa mbere, urukiko rw’ubujurire rwo ku rwego rw’igihugu, narwo rwicaye i Manhattan, rwatanze imyanzuro yarwo. Abacamanza bagize inteko yumvise ubanza, bose uko ari batatu nta n’umwe uvuyemo, bagumishijeho ibyemezo by’urukiko rwa rubanda, bemeza rero ko Trump agomba kwishyura Carroll amadolari miliyoni eshanu.
Trump avuga ko ari umwere, ko atazi Carroll uwo ari we, ko ibyo aregwa ari ibinyoma, ahubwo ko uru rubanza ari urwa politiki.
Mw’itangazo yasohoye nyuma yarwo, umuvugizi we Steven Cheung aragira, ati: “Abaturage batoye Trump batanze manda y’igitangaza. Barasaba ko kugira inzego z’ubutabera intwaro ya politiki bihagarara aka kanya kandi ko inkiko zikwiye kujugunya ibyo guhiga umuvubyi wabujije imvura kugwa byose, birimo n’iby’ikinamico rya Carroll yishyurirwa n’ishyaka ry’Abademokarate.”
Asobanura ko byose bizakomeza kujuririrwa.
Uru rubanza rwaje kubyara urundi rwa kabiri. Muri rwo, E. Jean Carroll yareze Trump ko atahwemye kumutuka no kumusebya ku mugaragaro kubera urwa mbere n’ibyaruteye.
Indi nteko ya rubanda, itandukanye n’iya mbere muri uru rukiko rwo ku rwego rw’igihugu rw’i Manhattan yakemuye impaka mu kwezi kwa mbere 2024, itegeka Trump kwishyura Carroll andi madolari miliyoni 83.3 y’impozamarira n’indishyi z’akababaro. Uru narwo Trump yararujuririye. Ntirurarangira.
Zombi ziracyakururana, n’ubwo bwose Donald Trump yatsindiye indi manda y’imyaka ine y’umukuru w’igihugu.
Ubudahangarwa mu mategeko mbonezamubano
Mu 1997, Urukiko rw’Ikirenga rwaciye iteka ndakuka ko perezida wa Repubulika adafite ubudahangarwa mu mategeko mbonezamubano.
Bivuze ko n’urubanza rwa guverinona ya leta ya New York na Trump ruzakomeza.
Mu kwezi kwa kabiri 2024, urukiko rwo ku rwego rwa leta ya New York rwahamije Trump n’abahungu be babiri bakuru ibyaha by'amahugu n'uburiganya mu bucuruzi bwabo. Rwabategetse kwishyura leta indishyi zingana n’amadolari miliyoni 464. Uru narwo ruri mu bujurire.
Na none ku rwego rwa leta ya New York, ariko mu mategeko mpanabyaha, mu kwa gatanu 2024, urukiko rwa rubanda rwahamije Trump ibyaha 34 bifitanye isano n’impongano yo mu 2016, ingana n’amadolari 130,000, yahaye umugore witwa Stormy Daniels, wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina, kugirango aceceke ko yigeze kumubera ihabara.
Icyo gihe Trump yiyamamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu. Yangaga ko bimenyekanye byamutobera mu matora. Urukiko rero rwahaye ukuri umushinjacyaha, rwemeza ko binyuranyije n’amategeko ya leta ya New York agenga amatora.
Trump ahakana ibyo aregwa. Yatowe umucamanza ataramukatira igihano. Amaze gutorwa, we na ba avoka be basabye umucamanza kubireka burundu. Umushinjacyaha we yamusabye kuba abisubitse kugera igihe Trump azarangiriza manda ye mu kwa mbere 2029. Umucamanza ntaratanga itariki y’icyemezo ashobora gufata.
Uru rubanza ni rumwe muri enye zo mu mategeko mpanabyaha. Rumwe ni urwo ku rwego rwa leta ya Georgia, iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu. Trump aruregwamo ibyaha byo gushaka kwiba amajwi mu matora yo mu 2020. Umucamanza ntiyigeze atangaza niba ruzaburanishwa cyangwa niba ruzaburiramo.
Izindi manza ebyiri ni izo ku rwego rw’igihugu. Trump amaze gutorwa, umushinjacyaha wihariye Jack Smith yabwiye inkiko ko azihagaritse kubera ihame ry’uko umukuru w’igihugu adashobora gukurikiranwa mu mategeko mpanabyaha igihe cyose ari ku butegetsi.
Yamuregaga ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu 2020, n’ibyo gutunga iwe (mu rugo rwe bwite) impapuro z’amabanga y’igihugu akomeye cyane atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko.
Forum