Guhiga ni igikorwa cyo gukurikirana inyamaswa ugamije kuyivutsa ubuzima. Intego ni ukuyishakamo inyama zo kurya, uruhu, amenyo n’amahembe yazo.
Mu bihugu bimwe na bimwe igikorwa cy’ubuhigi gifatwa nka siporo nk’izindi cyane cyane ko gisaba imbaraga z’umubiri n’ubuhanga budasanzwe.
Mu Rwanda rwo hambere, guhiga wari umwe mu mikino gakondo yari yarasakaye hirya no hino mu gihugu nk’uko habagaho, kumasha, gusimbuka urukiramende, gukirana, kubuguza n’ibindi.
Umwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga Ngomijana ni we watangije igikorwa cy’ubuhigi cyangwa umuhigo. Byakorwaga n’abantu b’ingeri zinyuranye kuva ku mwami nyirizina kugeza ku baturage bo hasi.
Mu migani n’ibitekerezo batubwira abantu bakundaga kujya guhiga ku buryo iyo bamaraga igihe batajyayo bumvaga baribwaribwa.
Umugabo witwaga Bwenge bwa Ruhabura yari umwe mu bahigi ba karahabutaka, gusa ibye ntabwo byarangiye neza kuko nyuma yo guhiga akica inzovu akayitura nyina Nagatare, yararyohewe ajya no guhiga imbogo ari na yo yamwivuganye.
Undi wahitanywe n’imbogo ni Ryangombe rya Babinga wakundaga guhiga cyane aherekejwe n’impigi ze.
Mu myaka ya kera, hariho amatsinda y’abahigi yari azwi cyane twagereranya n’amakipe y’umupira w’amaguru. Muri abo bahigi bari baramamaye twavuga Abarashi bo mu Gahunga, Abapfukirana bo mu Bwanacyambwe n’Abarindangwe bo mu Bufundu.
Ku gihe cy’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, siporo y’ubuhigi yateye imbere kuko hatangiye kwifashishwa intwaro zikomeye zirimo n’imbunda. Umwami Mutara III Rudahigwa na we yakundaga guhiga cyane dore ko yari afite urugo rw’umuhigo baruhukiragamo batahukanye inyamaswa.
Gutegura umuhigo byakorwaga mu buryo twagereranya n’uko bategura umukino w’umupira w’amaguru muri iki gihe. Habagaho umuhigo w’umunsi umwe n’umuhigo w’igihe kirekire.
Mu muhigo w’umunsi umwe inyamaswa zabaga zigenderewe ni za zindi zidakanganye z’indyabyatsi zirimo inkwavu, isha, impongo, ingeragere n’izindi. Ku birebana n’umuhigo w’igihe kirekire, abahigi bateguraga impamba n’ibindi bizabatunga muri icyo gihe, bagakenyera bagakomeza kuko babaga bagiye gushaka inyamaswa z’inkazi zirimo imbogo, ingwe, intare, urusamagwe, n’izindi.
Ubuvanganzo bushingiye kuri siporo y’ubuhigi bwitwa amahigi. Amahigi arimo ibyiciro bitandukanye nk’ibikabukiro n’imyasiro.
Muri iki gihe, guhiga inyamaswa mu Rwanda wahindutse ikizira. Usibye n’icyo gikorwa nyirizina cyo kuvumbura inyamaswa ugamije kuyica, no kuyihohotera ntabwo byemewe.
Inzego zishinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zashyizeho amategeko akakaye atuma nta muntu n’umwe wahirahira ngo yice inyamaswa kuko ashobora kwisanga uwahigaga ari we uhindutse umuhigo.
Forum