Umujyi wa Kigali wategetse ko imiryango igera ku bihumbi 6000 ikwiye kwimurwa byihutirwa igakurwa ahantu hafatwa nk’amanegeka.
Abimurwa bo basaba kubanza guhabwa ingurane ikwiye mbere yo kubasenyera amazu.
Mu duce abaturage barimo kwimurwamo, abaturage bavuga ko basaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu, guhagarika kubasenyera amazu cyangwa bagahabwa ingurane.
Benshi ntibakigira icyo bakora, ahubwo baba bahagaze babwirana amakuru y’aho bagiye gusenya, bategereje ko nabo bagerwaho.
Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika, ni abo mu murenge wa jabana mu karere ka Gasabo, ni abatuye mu murenge wa Gisozi muri ako karere. Bose twabasanze ku mihanda bibaza uko ubuzima bwabo bugiye kugenda.
Leta isobanura ko icyihutirwa ari gukiza ubuzima bw’abaturage ngo hatazagira abongera kwicwa n’ibiza.
Leta ivuga ko itifuza kuzongera kubona abandi baturage bicwa n’ibiza, nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5, aho abarenga 130 bahitanwe n’ibiza mu ntara y’amajyaruguru, iburengerazuba ndetse na amajyepfo.
Umuturage wimuwe mu nzu ye, Leta imugenera ibihumbi 90.000 azamufasha gukodesha amezi 3, mu gihe usanzwe ari umupangayi, we ahabwa ukwezi kumwe kungana ni 30.000.
Abaturage bakagaragaza ko aya mafaranga ari make ko nta cyo yabamarira ugereranyije n’ibiciro biriho muri iki gihe.
Bamwe bagaragaza ko batanze kwimuka, abandi bakumvikanisha ko aho batuye nta manegeka ahari, ariko bose bagasaba Leta kubikora ntawe ihutaje.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’igihugu kigahuza abayobozi muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’ubutabazi cyabaye kuri uyu wa mbere, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bwana Dusengiyumva Samuel yumvikanishije ko ikihuturwa arukurengera ubuzima bw’abaturage.
Mu mwaka wa 2019, umujyi wa Kigali wari wagaragaje ko ingo zirenga ibihumbi 42 zituye mu manegeka.
Umujyi wa Kigali usobanura ko ahantu hafatwa nk’amanegeka ari aho usanga abaturage batuye mu bishanga, ahantu hahanamye muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy’ubutabazi.
Kugeza ubu hari bamwe bimuhe mu myaka ishize, umugi wa Kigali ukavuga ko kuri ubu ufite inteko yo kwimura abagera ku bihumbi 6000.
Facebook Forum