Umukuru w’igihugu cya Brezil, Luiz Ignacio Lula da Silva, uyu munsi arasura mugenzi we Joe Biden muri Maison Blanche.
Luiz Ignacio Lula da Silva, bakunze kwita Lula gusa, yatsinze amatora yo mu kwa cumi 2022, arusha amajwi make kandida Jair Bolsonaro wari n’umukuru w’igihugu. Yimitswe ku itariki ya 2 y’ukwa mbere gushize.
Hashize icyumweru, abayoboke ibihumbi n’ibihumbi ba Bolsonaro barateye, babomagura, ingoro y’umukuru w’igihugu, iy’inteko ishinga amategeko, n’iy’urukiko rw’ikirenga. Bavugaga ko umutware wabo ari we watsinze amatora, bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Lula. Perezida Joe Biden yabyamaganiye kure, asezeranya Lula ko amushyigikiye.
Mu ruzinduko rwe rw’uyu munsi, Biden na Lula baraganira ku buryo ibihugu byabo byombi bishobora gukomeza guteza imbere demokarasi, amahame atagira uwo aheza n’umwe, no ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu bimwe na bimwe byo ku isi kuri demokarasi Biden azakoranya mu kwezi kwa gatatu gutaha.
Ikindi kibazo cy’ingutu bibandaho ni ik’imihindukire y’ibihe, by’umwihariko ingamba zo guhagarika itsembatsemba ry’ishyamba kimeza rinini cyane ry’Amazoniya ryo muri Brezil, ishyamba abahanga bita ibihaha by’isi.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko ntiratangaza niba izashyira imali mu kigega mpuzamahanga cyo kurengera Amazoniya. Gusa John Kerry, intumwa yihariye ya Biden ku bibazo by’imihindukire y’ibihe, azagenderera Brezil mu minsi iri imbere.
(VOA & AP)
Facebook Forum