Uko wahagera

Kenya Ntizafunga Interineti Mu Gihe cy'Amatora y'Umukuru w'Igihugu


Ubutegetsi muri Kenya bwavuze ko butazafunga imbuga nkoranyambaga na interineti mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha, nubwo imwe muri komisiyo y’icyo gihugu yihanije urubuga rwa Facebook ko rushobora guhagarikwa niruramuka rutahagaritse ubutumwa bubiba urwango bunyuzwa kuri urwo rubuga.

Komisiyo ifite inshigano zo kubanisha abaturage mu mahoro n’ituze, yahaye sosiyete ya Meta nyiri Facebook igihe cy’iminsi irindwi kuba yakuye kuri urwo rubuga ubutumwa bwamamaza bwagaragayemo imvugo zibiba urwango mu baturage.

Iyo komisiyo ivuga ko mu butumwa butambuka kuri urwo rubuga harimo ubuhamagarira ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

Amatora muri icyo gihugu ateganijwe tariki 9 z’ukwezi gutaha kwa munani.

Icyakora ministiri Joe Mucheru ufite itumanaho mu nshingano ze, yamaze abaturage impungenge ko imbuga nkoranyambaga zitazafungwa. Yavuze ko ataramenya neza ibyo iyo komisiyo yahereyeho mu kwihanangiriza Facebook, gusa ashimangira ko interineti itazafungwa muri icyo gihugu.

Ibyo kandi byanashimangiwe na ministiri w’umutekano mu gihugu, Fred Matiang’i wavuze ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ari uburenganzira abanyakenya bahabwa n’itegeko nshinga. Avuga ko nka guverinema badateganya kubangamira ubwo burenganzira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG