Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye yaraye arekuwe, urukiko rumaze kwakira amafaranga y’ingwate. Yari amaze ibyumweru hafi bibiri mu buroko
Besigye, yashinjwe kw’itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu, kuba yarashishikarije urugomo nyuma yo gutabwa muri yombi umunsi umwe mbere yaho mu murwa mukuru Kampala. Icyo gihe yarimo kwegeranya abambari be mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro.
Nyuma yo gushinjwa, yemerewe kuba yarekurwa atanze ingwate, ingana n’amashilingi miliyoni 30. Ni ukuvuga amadolari y’Amerika 8,000 kashi. Ibi, umwunganira yarabyamaganye avuga ko “ari agahomamunwa”. Besigye yanze kuyatanga, ahitamo gufungwa. Abamwunganira bajuririye urukiko rukuru, kugirango ayo mafaranga agabanywe.
Ejo kuwa mbere, ni bwo umucamanza yayagabanyije, agera ku mashilingi miliyoni eshatu, Besigye arayishyura.
Nyuma y’amasaha umucamanza amaze gufata icyemezo, Ronald Muhinda, wunganira Besigye mu mategeko, yanditse kuri Twitter avuga ko yarekuwe.
Abanyaturage baUganda bakomeje kugaragaza uburakari bwaturutse kw’izamuka ry’ibiciro by’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ibyo birimo ibya lisansi, amavuta yo gutekesha, isabune, ingano n’ibindi…
Kizza Besigye amaze igihe arangaje imbere abatavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba kugabanya imisoro cyangwa izindi nzitizi kugirango horoshywe ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baguzi. Ariko, Perezida Yoweri Museveni yarabyanze, yamaganira izamuka ry’ibiciro ku ntambara yo muri Ukraine n’icyorezo cya COVID-19.
Facebook Forum