Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, ejo kuwa gatanu azahamagara mugenzi we w'Ubushinwa, Xi Jinping. Bazavugana ku ntambara yo muri Ukraine.
Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umuvugizi wa Perezida Biden, Jen Psaki, yavuze ko iyi nama iri mu rwego rwo "kwihatira gukomeza gufungura amarembo y'ibiganiro." Koko rero, Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa bafitanye amakimbirane akomeye ku ntambara y'Uburusiya muri Ukraine.
Amerika irakora uko ishoboye kose kugirango Ubushinwa budafasha Uburusiya, kandi ikabushinja ko nabwo bwamamaza ibinyoma by'Uburusiya. Uburusiya bwaba bwarasabye Ubushinwa inkunga ya gisilikare n'imali. Ariko Uburusiya bwahakanye aya makuru. Naho ku byo Amerika yita ibinyoma, Uburusiya buvuga ko Leta zunze ubumwe z'Amerika ifite ibigo by'ubushakashatsi bw'intwaro z'ubumara muri Ukraine. Ubushinwa nabwo bwarabyamamaje ngo "igisirikare cy'Uburusiya cyatahuye ibyo bigo by'ibanga."
Ikiganiro cya Perezida Biden na Perezida Xi kizaba kikurikiye inama ndende, yamaze amasaha arindwi, kuwa mbere ushize i Roma mu Butaliyani, hagati y'umujyanama wa Perezida Biden mu by'umutekano, Jake Sullivan, n'umujyanama mukuru w'urwego rw'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa, Yang Jiechi.
Ibigo ntaramakuru AP cyo muri Amerika na Reuters cyo mu Bwongereza byemeza ko Sullivan yabwiye Jiechi ko Ubushinwa buramutse buteye inkunga Uburusiya "bwahura n'ingaruka zikomeye" kandi ko Amerika ikurikiranira hafi n'ibindi bihugu ibyo ari byose byafasha Uburusiya mu bya gisilikari cyangwa mu by'ubukungu."
Facebook Forum