Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Somaliya, bakiranye amakenga icyemezo cya Perezida cyo kureka kwongera manda ye y’imyaka itanu ho ibiri, ku buryo bakomeje kwibazwa icyabimuteye n’uburyo igihugu kigiye kuzakoresha amatora yari yasubitswe.
Hari ikimenyetso cy’uko mu murwa mukuru wa Somaliya biruhukije nyuma y’uko Perezida Mohammed Abdullahi Mohammed uzwi cyane kw’izina rya Farmajo avuze ko ashobora kureka imyaka abadepite mu nteko ishinga amategeko bari bamwongeye ku buyobozi, mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ingabo zishyikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’izishinzwe umutekano za guverinema zari zasakiranye i Mogadishu ku cyumweru, hakomereka abantu barindwi.
Abaturage bari bahunze mu bice by’umurwa mukuru, ubu barimo gusubira mu ngo zabo kuva Perezida Farmajo na Minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble bahamagariye umutuzo n’isubizwaho ry’ingingo zikaze 15 mu masezerano yemejwe tariki 17 z’ukwezi kwa cyenda umwaka ushize, zijyanye n’uburyo amatora azakorwa.
Guverinema y’igihugu cyose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi na guverinema z’amareta, bagomba kwumvikana ku buryo amatora ya perezida n’ay’abadepite agomba gukorwa.
Abdimalik Abdullahi, usesengura ibibazo bya Somaliya, avuga ko impande zose zigomba gushyikirana zibifitiye ubushake kandi zibifashijwemo n’intumwa yashyirwaho n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Leta zunze ubumwe b’Amerika irasaba guverinema y’igihugu cyose cya Somaliya, guhita isubukura ibiganiro, ivuga ko ubushyamirane bwa politiki, nta kindi buzageraho uretse gusenya icyizere cy’amahoro n’umutekano bya Somaliya.
Facebook Forum