Urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Capt David Kabuye igihano cyo gufungwa amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutukana mu ruhame. Ariko umucamanza yategetse ko ahita arekurwa, kandi ntazishyure ihazabu urukiko rwari rwamuciye kubera ko yaburanaga afunze.
Kabuye yari amaze amezi agera kw’icumi afunze kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015. Yafunzwe nyuma y'igihe gito arangije ikindi gifungo cy'amezi 6 ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Kabuye yaburanaga n'ubushinjacyaha ibyaha byo kugambanira igihugu, guteza imvururu muri rubanda no gutukana mu ruhame. Umucamanza yamuhanaguyeho icyaha cyo kugambanira igihugu, guteza imvururu muri rubanda, avuga ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko yagikoze.
Byari ibyishimo byaranzwe n'amashyi mu gihande cyarimo abagize umuryango wa Capt. Kabuye mu cyumba cy'urukiko. Abo barimo umugore we Lt Col Rose Kabuye wahoze ashinzwe gutegura ingendo z'umukuru w'igihugu Paul Kagame.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ari i Kigali mu Rwanda.