Uko wahagera

Abahanzi Meddy na The Ben kw'Ijwi ry'Amerika


Meddy and The Ben
Meddy and The Ben
Abahanzi The Ben na Meddy bahagaze neza mu nganzo yabo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Abo bahanzi b’abanyarwanda Ben Mugisha Gissa uzwi kw’izina rya The Ben na mugenzi we Medard Ngabo uzwi nka Meddy bagize Press One bari muri gahunda zikomeye zitegura ibitaramo bizabajyana no mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Ibyo bitaramo aba bahanzi bazabitangirira mu mujyi wa Phoenix muri Arizona, inaha muri Amerika, aho biteganyijwe ko bazataramira abakunzi babo ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2013.

Mu rwego rwo gushaka kumenya uko aba bahanzi babayeho dore ko hashyize imyaka bavuye mu Rwanda bakaza gutura ino muri Amerika, umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema yagiranye ikiganiro nabo ndetse bamwe mu bakunzi babo bagira ibibazo bababaza. Ni mu kiganiro cyo kungurana ibitekerezo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:34:31 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG