Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo irasaba imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka ‘Wazalendo’ kwirinda guhohotera impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bw’igihugu.
Komisiyo ishinzwe impunzi kandi irasaba abo muri uwo mutwe guhagarika kuzisaba imisoro.
Byavugiwe mu nama yabereye mu nkambi ya Lusenda yahuriwemo n'impunzi, inzego zishinzwe umutekano, imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka ‘Wazalendo’ n’abaturage b’Abanyekongo.
Mu byo iyo nama yari igamije harimo gusobanura uburenganzira bw'impunzi n'uko zikwiriye kwitwara.
Umunyamakuru Vedaste ngabo yateguye inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi hano hepfo
Forum