Uko wahagera

Iperereza Ku Nkogi y'Umuriro Yahitanye Abanyeshuli 21 Rirakomeje Muri Kenya


Ababyeyi babuze ababo
Ababyeyi babuze ababo

Polisi muri Kenya ikomeje iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abana b’abanyeshuli biga bacumbikirwa mu kigo cy’ishuri ry’ibanze rya Hillside Endarasha riri mu mujyi wa Nyeri muri Kenya.

Iyo mpanuka yahitanye abanyeshuli b’abahungu 21. Imiryango y’ababuze ababo ikomeje gutegereza kumenya impamvu y’uwo muriro.

Iryo cumbi ryarimo abanyeshuli 150. Mu kiganiro n’itanganzamakuru, umuvugizi wa leta Isaac Mwaura yavuze ko igihugu cyahuye n’akaga.

Abanyeshuri biga muri iryo shuli bari hagati y’imyaka icyenda na 13. Mwaura yagize ati: “Birababaje rwose ko igihugu kibura Abanyakenya benshi kandi bari bafite ibyiringiro kuri ejo hazaza. Imitima yacu iraremereye”.

Naho visi prezida wa Kenya Rigathi Gachagua yavuze ko kugeza mu ijoro ryo kuwa gatanu, bari bataramenya irengero ry’abandi banyeshuli 70. Nyuma ariko Mwaura yaje kwemeza ko 20 muri abo bamaze kuboneka.

Prezida William Ruto yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuwa mbere, nyuma y’ibyo yise ko ari amahano adasanzwe. Yavuze ko ababajwe n’ayo makuba yagwiriye igihugu, maze yizeza ko ababigizemo uruhare cyangwa abagaragaje uburangare bazabiryozwa.

Forum

XS
SM
MD
LG