Uko wahagera

Abakuru b'Ibihugu b'Umuryango w'Umutekano wa OCS Bashoje Inama


Vladimir Putin na Xi Jinping
Vladimir Putin na Xi Jinping

Kuri uyu wa kane, abakuru b'ibihugu by'umuryango w'umutekano witwa "Organisation de coopération de Shanghai (OCS)" bashoje inama y'iminsi ibiri mu mujyi wa Astana, umurwa mukuru wa Kazakisitani. Bavuga ko bagiye kuzana impinduka mu mibanire n'andi mahanga zimeze nk'umutingito w'isi.

Umuryango OCS yashinzwe mu 2001 n’Ubushinwa, Uburusiya, n’ibihugu bine byo muri Aziya yo hagati byari mu cyahoze ari Repubulika z’Abasoviyete, ari byo Kazakisitani, Kirigizisitani, Tajikisitani na Uzbekisitani. Intego yawo kwari uguteza imbere ubufatanye mu by’umutekano, igisirikare n’ubukungu mu karere. Ifite icyicaro gikuru i Beijing, umurwa mukuru w’Ubushinwa.

Nyuma hiyongereyemo Ubuhinde, Pakisitani, Irani, na Belarusiya. Naho Azerbayijani, Turkiya, Arabiya Sawudite na Misiri bafitemo icyicaro cy’indorerezi.

Uyu muryango uvuga ko ubumbye 40% by’abaturage bose b’isi na 30% by’umusaruro mbumbe w’isi yose. Mu nama ya Astana harimo Vladimir Putin w’Uburusiya Xi Jinping w’Ubushinwa, ba perezida ba Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakisitani, Shavkat Mirziyoyev wa Uzbekisitani Emomali Rakhmon wa Tajikisitani, Sadyr Zhaparov wa Kirigizisitani, Alexander Lukashenko wa Belarusiya na perezida w’inzibacyuho wa Irani Mohammad Mokhbar.

Hari kandi na minisitiri w’intebe wa Pakisitani Shehbaz Sharif. Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, ntiyabashije kwigirayo ahubwo atumayo minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Subrahmanyam Jaishankar. Ibitangazamakuru byo mu Buhinde bivuga ko Modi yabujijwe n’imilimo myinshi arimo mu nteko ishinga amategeko nyuma yo kongera gutorerwa indi manda mu kwezi gushize. Ariko azajya gusura Vladimir Putin i Moscou ku wa mbere no ku wa kabiri mu cyumweru gitaha.

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, mugenzi we Ilham Aliyev wa Azerbayijani, n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres nabo bari abashyitsi b’inama ya Astana.

Ku ruhande rw’inama, Vladimir Putin na Xi Jinping bagiranye ikiganiro kihariye. Mbere yaho, Xi Jinping yabwiye abari mu nama ko “Umuryango OCS ugomba kugira ubumwe bufite inkingi zikomeye, no gushyira hamwe kugirango wivune amahanga ashaka kwivanga mu bibazo byabo bwite no kubatanya.” Yamaganye icyo yise “imyumvire n’imyitwarire y’Uburengerazuba bw’isi yo mu gihe cy’Intambara y’Ubutita.”

Naho Vladimir Putin yabahamagariye “kubaka ubufatanye bundi bushya, umutekano n’iterambere bizira amakimbirane n’amacakubiri mu karere ka Euraziya, bigomba gusimbura ibyari bisanzwe ari ikitegererezo bishingiye ku Bulayi n’ibihugu bituriye inyanja y’Antlantika, nyamara biga inyungu ibihugu bimwe na bimwe gusa.”

Mw’itangazo risoza inama, OCS ivuga ko “gukoresha ingufu za gisirikare bigenda byiyongera, amategeko mpuzamahanga agenda arushaho guhonyorwa, amahirwe y’intambara hagati y’ibice bitandukanye by’isi nayo aragenda yiyongera, n’umudendezo w’isi n’uw’umuryango OCS wugarijwe.” Itangazo rivuga ko hagomba kubaho “impinduka zimeze nk’umutingito w’isi muri politiki, mu bukungu, no mu zindi nzego z’imibanire n’amahanga.” (AFP, Reuters, AP)

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:38 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG