Uko wahagera

Rwanda: Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi Baravuga Iki ku Myaka 30 yo Kwibohora?


Ingabire Victoire Umuhoza utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ingabire Victoire Umuhoza utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihijeho umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30, bamwe basanga hari byinshi igihugu kimaze kugeraho mu rwego rw’iterambere, ariko hari n’abandi bacyugarijwe n’ibibazo by’ubukene ndetse n’ubushomeri.

Imyaka 30 irihiritse u Rwanda rwibohoye. Ku munsi nk’uyu wo kwibohora, Ijwi ry’Amerika yerekeje mikoro zayo hanze y’ahaberaga ibirori ku rwego rw’igihugu. Uyu muturage atuye mu murenge wa Nyamirambo I Nyarugenge mu bice bihana imbibe na Mageragere. Ku myaka 37 y’amavuko ntazi icyabaye mu gihugu.

Hafi y’uyu muturage hari abandi baturage bagenzi be biboneka ko bari mu bwigunge. Umwe muri bo aradoda inkweto zishaje. Abandi baramuganiriza. Bose ubabajije amateka y’uyu munsi hari icyo bayaziho. Gusa baracyaboshywe n’ibibazo by’ubukene n’ubushomeri.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Madamu Victoire Ingabire Umuhoza uyobora ishyaka DAFA -Umulinzi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, ntiyitabiriye umuhango wo kwibohora. Yavuze ko bitewe n’amasaha abaturage bagombaga kugerera muri sitade Amahoro wizihirijwe yari agoye kuyubahiriza, ahitamo kuwukurikiranira kuri televiziyo no ku mbuga nkoranya mbaga.

Madamu Ingabire yemera bidasubirwaho ko uyu munsi ari ngombwa bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo. Gusa avuga ko atumva ukuntu umukuru w’igihugu Paul Kagame ijambo rye yarigeneye abanyamahanga kuruta ko yari kuribwira abanyarwanda

Ingabire yemeranya na perezida Kagame ko ari ngombwa amahoro mu gihugu bidasabye urwamo rw’imbunda n’amasasu, ariko akavuga ko mu kubohora u Rwanda hari ibyo FPR Inkotanyi yari ishyize imbere na magingo aya itarageraho.

Bwana Canisius Bihira mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu yari afite imyaka 35 y’amavuko. Yemereye Ijwi ry’Amerika ko yari ashinzwe kuvura inkomere zabaga zakomerekeye ku rugamba mu bari abarwanyi b’inkotanyi.

Kubw’intege nke Bihira ntiyabashije kwifatanya n’abandi kuri sitadi Amahoro mu muhango wo kwibohora. Ni umuhango yakurikiriye kuri televiziyo. Mu mboni y’uyu musaza, asanga hari byinshi byo kwishimira nyuma y’imyaka 30.

Kimwe mu byo FPR -Inkotanyi yaharaniraga mu rugamba rwo kwibohora ku isonga harimo guca ubuhunzi. Igihabanye n’ibyo, bamwe mu bari ku ruhembe rw’umuheto ku rugamba rwo kubohora u Rwanda bari mu ba mbere bongeye kwerekeza iy’ubuhunzi.

Mu mboni na Canisius Bihira ariko na we agasanga hari icyo ubutegetsi bwagombye gukora kugira ngo buri wese yisange mu rwamubyaye ibyiza byarwo bimugeraho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:55 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG