Uko wahagera

U Rwanda Rwizihije Umunsi wo Kwibohora ku Nshuro ya 30


Akarasisi k'ingabo kanditse umubare wa 30 bigaragaza imyaka 30 yizihizwaga
Akarasisi k'ingabo kanditse umubare wa 30 bigaragaza imyaka 30 yizihizwaga

Kuri uyu wa Kane tariki ya kane z’ukwezi kwa karindwi 2024, u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya 30 y’umunsi wiswe uwo kwibohora, mu birori byabereye i Kigali kuri Stade Amahoro yari imaze imyaka ibiri ivugurwa. Ibirori byabimburiwe n’akarasisi ka gisirikare kanyuze imbaga y’ababyitabiriye.

Ingabo z'u Rwanda Zakoze Akrasisi ko Kwizihiza Imyaka 30 yo Kwibohora
please wait

No media source currently available

0:00 0:00:22 0:00

Mu ijambo rye, Perezida Kagame akaba n’umukandida watanzwe n’ishyaka rya FPR inkotanyi kuzahatanira kongera kuyobora u Rwanda, yagaragaje ko umunsi nk’uyu uba ugamije kwibuka inzira Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo bibohore, bafatanyije n’ingabo zahoze ari iza RPA.

Umukuru w’igihugu yanagaragaje ko ari umwanya wo kuzirikana abitanze n’abamugariye ku rugamba, hamwe no kuzirikana ibyagezweho mu myaka ishize. Yashimye kandi ubunyamwuga inzego z’umutekano zagaragaje nyuma yo kubohora u Rwanda.

Ababarirwa mu bihumbi biganjemo abatuye mu murwa mukuru, Kigali bitabiriye ibi birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera
Ababarirwa mu bihumbi biganjemo abatuye mu murwa mukuru, Kigali bitabiriye ibi birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera

Ibirori byo kuri uyu wa kane byari byitabiriwe ahanini n’abatuye mu murwa mukuru wa Kigali baturutse imihanda yose. Bamwe muri bo baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, bumvikanishije ko umunsi wo kwibohoza bawufata nk’uwo bongeye kuboneraho ubuzima, abandi bagaragaza ko hakiri ibibura ngo abanyarwanda babeho neza.

Ku ruhande rw’abanyapolitike, itariki ya 4 z’ukwezi kwa 7 bayifata nk’umunsi igihugu cyaboneyeho ubwisanzure. Uyu ni Mukama Abas, wigeze kuba umudepite, umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politike ikorera mu Rwanda, akaba ari umuyoboke w’ishyaka PDI. Yari yitabiriye ibirori by’uyu munsi, twahuye arimo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:45 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG