Uko wahagera

RDC: Muri Kivu ya Ruguru Abantu 17 Baguye mu Gitero Cyagabwe muri Lubero


Nyuma y’igitero cyahitanye abakozi 4 b’ishyirahamwe ritabogamiye kuri leta Tearfund mu gitondo cy’ejo ku wa mbere, irindi shyirahamwe ryo muri teritware ya Lubero ryatangaje ko abandi bantu 17 na bo bahitanywe n’igitero cyagabwe mu museke wo kuri uyu wa kabiri

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byariyongereye muri teritware ya Lubero na Beni. Ahanini ni nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Kongo bamaze kwigarurira komine ya Kanyabayonga, lokalite ya Miriki, na Kayina zose ziherereye muri teritware ya Lubero, ubu ikomeje kwibasirwa n’ibitero by’ubutitsa by’umutwe wa M23, kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Amasoko atandukanye y’ijwi ry’Amerika yemeza ko, ibyo bikorwa n’udutsiko tw’insoresore zo muri terware ya Lubero izindi zikaba ziri mu teritware ya Beni.

Mu gitondo cyo ku cyumweru izi nsoresore zatwitse imodokari z’ishyirahamwe Tearfund zavaga mu mujyi wa Butembo zerekeza muri teritware Beni aho abakozi b’iryo shyirahamwe ritabogamiye kuri leta bagera kuri 4 bahatakarije ubuzima, abandi barashimutwa.

Abo bishwe ubwo bahungaga umwuka mubi wari utangiye gusatira aho bari bacumbitse muri iyo teritware.

Mw’itangazo ry’ishyirahamwe Tearfund, ishyami ry’intara ya Kivu ya ruguru ryumvikanishije ko abakozi baryo 4 bishwe abandi bagakomereka bikomeye, imodokari zabo eshanu zigatwikwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye bwana Bruno lemarquis umuyobozi w’iri shyirahamwe avuga ko kuva aho umutekano muke ukomeje kwiyongera i Lubero n’ahandi, abakozi b’uyu muryango bakomeje kugenda bibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi arasaba impande zombi zihanganye gukemura ibibazo bafitanye bityo abaturage bagatura mu mahoro n’umutekano bidakemangwa.

Sosiyete sivile yo muri teritware ya Lubero yemeza ko nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe abakozi b’iryo shyirahamwe, abandi 18 bahitanywe n’izo nsoresore mu masaha yo mugitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri. Aba nabo bakekwagaho kuba bafatanyije na M23 ubu ikomeje kwegera uyu mujyi w’ubucuruzi w’intara ya Kivu ya ruguru.

Iryo shyirahamwe rivuga ibyo bintu ntaho bihuriye n’ubwicanyi bumaze iminsi bukorerwa muri teritware ya BENI aho ADF ikomeje kugenda yica abanyagihugu.

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile ku rwego rw’intara bwo bugasaba leta gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo gukumira icyo yise ivanguramoko rishobora

Kuba M23 ikomeje kugenda isatira ibice bitandukanye bya teritware ya Lubero bitera impungenge abahaturiye, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abanyapolitike bo muri ako gace.

Depite Kambale Bowazi watowe n’abaturage b’iyo teritware ku rwego rw’intara asaba leta gukora ibishoboka igasubiza inyuma ibitero bya M23 atinya ko bishobora gufata Lubero yose ndetse na teritware ya Beni bidasize intara ya Ituri

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru ntabwo turabasha kubona ubuyobozi bwa FARDC ngo twumve icyo buvuga kuri izo mpungenge z’abaturage. Twahamagaye koloneli Guillaume Ndjike Kaiko ntiyafata terefoni.

Kuva aho umutekano muke ukomeje kwiganza cyane mu teritware ya Lubero, amashyirahamwe atandukanye atabogamiye kuri leta yatangije ibikorwa byo kwimura abakozi bayo ibajyana mu bice bigaragaramo kubamo agahenge.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:29 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG