Uko wahagera

Kagame Araburira Abashaka Gutera U Rwanda


Paul Kagame, umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda
Paul Kagame, umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda

Perezida Paul Kagame arihanangiriza abo yise abaturanyi bashaka gutera u Rwanda ko ntawe icyo gihugu kizasaba uburenganzira bwo kwicungira umutekano.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije i Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida w’ishyaka FPR – Inkotanyi riri ku butegetsi.

Umukuru w’u Rwanda yaburiye ko abashaka gutera igihugu bazabasanga aho bari akaba ari ho izo ntambara zirwanirwa.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi amagana bari bakoraniye ku kibuga cy’umupira cya Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yashimiye abatuye ako karere uko bitwaye bicungira umutekano muw’2019.

Aha perezida Kagame yakomozaga ku bitero inyeshyamba za FLN zagabye mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe kuva muw’2018, turimo n’aka ka Nyamasheke.

Ibitero by’inyeshyamba za FLN hagati y’imyaka y’2018 na 2021, byibasiye ahanini imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyamasheke na Rusizi two mu ntara y’Uburengerazuba, ndetse n’iyo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe two mu ntara y’Amajyepfo.

Kugeza ubu ariko hashize imyaka irenga itatu ntaho ibitero by’izo nyeshyamba byongeye kumvikana. Ndetse abantu barenga 20 bashinjwaga kuba abayobozi n’abarwanyi b’uwo mutwe barafashwe bacirwa imanza n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma baza kurekurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.

N’aho biri uko ariko, Perezida Kagame, aha i Nyamasheke, yavuze ko ibibazo bitarangiye, na n’ubu hari ibihugu bituranyi bikigambirira kuzahirika ubutegetsi bwe, bibinyujije mu baburwanya.

Umukuru w’u Rwanda akaburira abo bashaka gutera igihugu ayoboye ko izo ntambara zizarwanirwa iwabo.

Nubwo ntaho Perezida Kagame yatomoye izina ry’igihugu runaka mu ijambo rye, imvugo y’amarenga n’amerekezo yakoresheje avuga ku bihugu bituranyi, aratunga agatoki ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ubu bidacana uwaka n’u Rwanda.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe hari umwuka w’ubushyamirane no guterana amagambo hagati y’abategetsi b’u Rwanda n’aba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Barapfa intambara z’umutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Kongo.

Kongo ishinja u Rwanda gufasha izo nyeshyamba iziha intwaro n’ibindi bikoresho, ndetse no kohereza abasirikare barwo kurwana ku ruhande rwazo. Ibyo ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja Kongo gufasha inyeshyamba za FDLR zirurwanya.

Ni mu gihe u Burundi nabwo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-TABARA uburwanya, ibyabaye imbarutso yo kongera gufunga imipaka ihuza ibyo bihugu byombi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uretse Perezida Kagame n’ishyaka FPR-Inkotanyi biyamamarije aha i Kagano ya Nyamasheke, kandida-perezida Frank Habineza w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu yiyamamarije i Kabaya ho mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ni mu gihe Philippe Mpayimana, umukandida wigenga we yiyamamarije mu turere twa Kamonyi na Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:28 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG