Uko wahagera

Gushinga Leta Bikomeje Kugorana muri Afurika y'Epfo


Ishyaka ANC rirashinja DA kurengera mu busabe bw’imyanya muri guverinoma nshya
Ishyaka ANC rirashinja DA kurengera mu busabe bw’imyanya muri guverinoma nshya

Ishyaka ANC riheruka gutakaza ubwiganze ryahoranye, ririmo gushyamirana n’umufatanyabikorwa ukomeye bari bishyize hamwe ngo bashinge ihuriro bapfa imyanya muri guverinoma nshya. Ni nyuma hafi y’ukwezi kumwe amatora abaye muri iki gihugu.

Kuri uyu wa gatanu, guverinoma yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yasabye ko inteko nshingamategeko nshya yaterana kuya 18 y’ukwezi gutaha ngo ageze ijambo ku badepite.

Icyakora nta kimenyetso cyatanzwe cy’igihe guverinoma nshya itegerejwe cyane izatangarizwa.

Ramaphosa w’imyaka 71 y’amavuko, wongeye gutorerwa indi manda, azayobora icyo ishyaka rye ANC ryita guverinoma y’ubumwe nyuma yo gutakaza ubwiganze mu matora rusange yo kuwa 29 z’ukwa Gatanu.

Nyuma y’amatora abanziriza aya aheruka, Perezida Ramaphosa yatangaje guverinoma ye mu gihe kitageze ku cyumweru amaze kurahira.

Nyamara muri iyi minsi, ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bitangaza ko hari uguhangana mu biganiro bihuje ANC n’ishyaka Democratic Alliance - DA, rikomeye cyane mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi. Iryo riheruka gutsindira imyanya 87 mu nteko nshingamategeko, ANC yo itsindira 159.

ANC irashinja DA “kurengera mu busabe” bw’imyanya muri guverinoma nshya, nk’uko inyandiko itangazamakuru ryabonye mu buryo bw’ibanga zibigaragaza.

Zakhele Ndlovu, wigisha amasomo ya politiki kuri kaminuza ya KwaZulu-Natal, yavuze ko intego ya ANC yari ukugumana minisiteri z’ingenzi, nk’iy’umutekano, iy’imari n’iy’ubucuruzi.

Nyamara, nk’uko biri mu nyandiko zabonywe mu buryo bw’ibanga, DA nayo yizeye kubona – mu myanya 10 yayo

Forum

XS
SM
MD
LG