Uko wahagera

Biden na Trump Bateranye Amajambo ku Madeni ya Amerika


Trump na Biden mu kiganiro mpaka ca CNN
Trump na Biden mu kiganiro mpaka ca CNN

Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden na Donald Trump, baraye bakoze ikiganiro mpaka cya mbere muri iri joro rikeye.

Biden ni we winjiye mbere. Trump akurikiraho. Abanyamakuru bahise ako kanya batangira kubabaza ibibazo. Mu byo byibanzeho, harimo ubukungu bw’igihugu, ibibazo by’abimukira binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bunyuranyije n’amategeko, n’intambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.

Ku by’ubukungu, Biden yavuze ko yasanze bwarasenyutse ageze ku butegetsi mu 2021, ati: “Trump yitwaye nabi cyane mu gihe cya Covid-19.” Yakomeje asobanura ko guverinoma ye yihutiye gusubiza ibintu ku murongo. Trump we yemeje ko akiri ku butegetsi Amerika yagize ubukungu butarabaho mu mateka, by’umwihariko ko ibiciro bitari bikabije kw’isoko. Biden: “Ubukungu bwigiriye ku baherwe gusa.” Bateranye amagambo ku madeni y’igihugu, umwe avuga ko ku butegetsi bw’undi ari ho yiyongereye cyane.

Impaka zakomereje ku burenganzira bwo gukuramo inda ku bushake. Trump yavuze ko ageze ku butegetsi atakuraho itegeko ryemerera abagore gukoresha imiti yo gukuramo inda. Naho Biden avuga ko Trump afite uruhare ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo gusesa itegeko ryahaga abagore uburenganzira busesuye bwo gukuramo inda ku bushake.

Ku bimukira baza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika binyuranyije n’amategeko, Biden avuga ko afatanyije n’inteko ishinga amategeko gutegura itegeko rishyira mu buryo uko ikibazo kigomba kubonerwa umuti. Naho Trump ashinja Biden ko yafunguriye imipaka “abicanyi baturuka mu mahanga.”

Ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine no mu burasirazuba bwo hagati, Trump avuga ko iyo Amerika iza kuba ifise umukuru w’igihugu w’igitinyiro nkawe, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atari guhirahira atera Ukraine, na Hamas itari gutera Isiraheli. Naho Biden, ati: “Ntimuzi ibyo Trump yakoreye Ukraine? Yabwiye Putin ngo ushobora kuyikorera icyo ushaka. Bwarakeye koko arayitera.” Ikiganiro cyamaze isaha n’igice. Utu ni duke cyane mu byo bavuzeho.

Forum

XS
SM
MD
LG