Uko wahagera

Perezida w’u Rwanda n’Uwa Kongo Bashobora Guhurira Vuba mu Biganiro by’Amahoro


Abantu bakuwe mu byabo n'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo
Abantu bakuwe mu byabo n'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo

Kuri uyu wa kane, Angola yavuze ko perezida w’u Rwanda n’uwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, bashobora kuzahura "vuba cyane", kugirango baganire ku bijyanye n’amahoro y’uburasirazuba bwa Kongo.

Angola yagiye ihuza impande zishyamiranye mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu ya ruguru, aho inyeshyamba M23 zishyigikiwe n'u Rwanda, zirwana n'ingabo za Kongo kuva mu mpera za 2021.

M23 yigaruriye uduce twinshi mu myaka myinshi ishize, hafi igice cyose gikikije Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru. Uyu mutwe wishe abantu benshi kandi ukura mu byabo abandi ibihumbi magana.

Mu rwego rwo guhagarika ubushyamirane, ingufu z’amahanga zimaze amezi menshi zigerageza guhuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Ejo kuwa kane, Perezida w’Angola, Joao Lourenco, ubwo yari mu ruzinduko muri Kotedivuwari, yaragize ati: "Ubu turimo kuganira ku rwego rw’abaminisitiri, hagamijwe guhuza vuba cyane abakuru b'ibihugu byombi u Rwanda na Kongo, kugirango baganire imbona nkubone ku kibazo cyihutirwa, bityo haboneke amahoro.

Avugira mu ngoro ya perezida, Abidjan, Lourenco yaragize ati: "Nta gushidikanya ko inzira imwe rukumbi ari ugukemurira aya makimbirane ku meza y'ibiganiro, kandi ibyo ni byo tugamije."

Ku wa kabiri, Lourenco yari yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n'uko umutekano wifashe muri Kivu ya Ruguru.

Uburasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, bukungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y'agaciro, bumaze imyaka 30 burangwamo urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro, yaba iy'abenegihugu ndetse n'iy’abanyamahanga, guhera mu ntambara mu myaka ya za 90 mu karere. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG