Uko wahagera

Kenya: Kureka Kuzamura Imisoro Ntibyahagaritse Imyigaragambyo


Imyigaragambyo muri Kenya
Imyigaragambyo muri Kenya

Kuba Perezida wa Kenya, yarahagaritse kuri uyu wa kane, gahunda yo kuzamura imisoro, ntibyigeze bihagarika imyigaragambyo mu gihugu hose, aho abantu babiri bivugwa ko baguye mu bushyamirane hafi y'umurwa mukuru Nairobi, abandi bakaraswa n'abapolisi ahandi mu gihugu.

Nyuma y'umunsi umwe Perezida, William Ruto aretse umushinga w'itegeko ryongera imisoro, abigaragambyaga i Nairobi, Mombasa, Kisumu no mu yindi mijyi, bamusabye kuva ku butegetsi, n’ubwo abigagarambyaga bari bake ugereranije no mu ntangiriro z'icyumweru.

Abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga y’i Nairobi. Banahagaritse imodoka ku mihanda yerekeza ku ngoro ya Perezida. Mu mujyi wa Homa Bay mu burengerazuba bwa Kenya, abapolisi bavuze ko barashe abigaragambyaga, ubwo bagerageza gutwika imodoka za polisi.

Umuyobozi wa polisi ya Migori, Hassan Barua, yaragize ati: "Nshobora kwemeza ko abantu barindwi binjijwe ibitaro bafite ibikomere by'amasasu. Abapolisi bararashe ubwo abigaragabyaga bagerageje gutwika imodoka za polisi”.

Ikinyamakuru Standard cyavuze ko abantu babiri bishwe, ubwo abapolisi basakiranaga n’abigaragambyaga barwanya imisoro, basahura amaduka abiri y’ibiribwa ahitwa Ongata Rongai, umujyi uri mu nkengero za Nairobi. Polisi ntabwo yahise isubiza, ubwo yari isabwe kugira icyo ibivugaho.

Ku wa gatatu, Ruto yahagaritse umugambi mushya wo kuzamura imisoro, umunsi umwe nyuma y’uko inteko ishinga amategeko, yibasiwe n’abigaragambyaga kandi igice kimwe cyayo kigatwikwa. Iyi nteko yageragezaga gutora itegeko, binyuze muri gahunda ya Perezida. Abantu babarirwa muri 23 baguye mu myigaragambyo.

Kureka uwo mushinga w'itegeko, biragira ingaruka kuri gahunda ya Perezida Ruto, yo kugabanya icyuho mu ngengo y'imari n’inguzanyo, nk'uko bisabwa n'abatanga inguzanyo, harimo n'ikigega mpuzamahanga cy'imari. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG