Uko wahagera

Biden na Trump Bafite Amasezerano Babwirizwa Kubahiriza mu Kiganiro Mpaka


Ahaza kubera ikiganiro Mpaka ca Biden na Trump
Ahaza kubera ikiganiro Mpaka ca Biden na Trump

Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana n’amatora yo muri uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi tubabwira amasezerano ngenderwaho mu kiganiro-mpaka cya mbere kuri uyu wa kane hagati y’abakandida Joe Biden w’Abademokarate na Donald Trump w’Abarepubulikani.

Mu matora yo mu 2020, ikiganiro-mpaka cya mbere cya kandida Biden na Trump, wari umukuru w’igihugu ashaka manda ya kabiri, cyabaye kw’itariki ya 29 y’ukwa cyenda muri uwo mwaka muri kaminuza yitwa “Case Western Reserve” mu mujyi wa Cleveland, muri leta ya Ohio, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu.

Cyamaze iminota 90. Umunyamakuru wakiyoboye, Chris Wallace wa televiziyo Fox News, yari azwiho ubunararibone, ubushishozi, ubwihangane bwo hejuru. Ariko byaramunaniye kugishyiramo ituze. Cyaranzwe n’akaduruvayo, kuvugiranamo cyane no kubahana guke cyane.

Hari nkaho Biden yagira ati: “Let people know.. Trump agahita avugiramwo ngo “He doesn’t want to answer that question. Biden akongera: "I’m not going to answer that question." Trump nawe ati “Why wouldn’t you answer that question?” Biden nawe agasubiza “Will you shut up, man? This is so unpresidential.”

Nguko uko byari bimeze. Kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika “The Washington Post” cyabaruye inshuro 71 Trump yavugiye muri Biden, n’inshuro 22 Biden yaciye Trump mw’ijambo.

Amasomo yavuyemo ni uko televiziyo CNN ikoresha ikiganiro cy’uyu munsi yashyizeho amabwiriza bombi bagomba kugenderaho. Yayabashyikirije mu kwezi gushize, barayemera, bayashyiraho umukono, bityo aba abaye amasezerano baza kubahiriza.

Mu kiganiro cya mbere cyo mu 2020, n’ubwo hari hakiri icyorezo cya Covid-19, mu cyumba cyabereyemo, nk’uko byari nk’umuco muri bene ibi biganiro-mpaka by’abakandida, harimo n’abaturage bake, bamwe bo mu miryango y’abakandida bombi, na bamwe mu bakozi babo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Uyu munsi noneho, nta muntu n’umwe uba uri muri “studios” za CNN mu mujyi wa Atlanta, umurwa mukuru wa leta ya Georgia, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, uretse Biden na Trump n’abanyamakuru babiri b’inararibonye ba CNN, umugabo witwa Jake Tapper n’umugore witwa Dana Bash, baza kuyobora ikiganiro.

Abakandida ntibemerewe kuvuga ka disikuru kagufi ikiganiro kigitangira. Abanyamakuru barahita batangira kubabaza ibibazo. Ariko nyuma y’ikiganiro, buri mukandida afite iminota ibiri yo guca umwanzuro.

Kubera ukuntu bavugiranagamo, banatukana, mu 2020, uyu munsi “micro” iba ifunguye ni iyo uza kuba arimo avuga. Mu gihe arimo avuga, iy’undi iraba ifunze. Buri wese agomba kuvuga ari uko umwanya we ugeze. Azajya asubiza mu gihe cy’iminota ibiri gusa. Hakurikireho umunota umwe kugirango kandida agire icyo avuga ku by’undi arangije kuvuga. Agatara gatukura kazajya kamyasa umwanya wa kandida wo kuvuga ugiye kumushirana.

Mu minota 90 ikiganiro kimara, Biden na Trump ntibemerewe kugira icyo bavugana n’abakozi bo mu byo kwiyamamaza kwabo. Nta nyandiko abakandida bemerewe kwitwaza. CNN irabaha ikaramu n’impapuro bashobora kwandikaho mu gihe ikiganiro kirimo kiba.

Aho buri wese aza kuba ahagaze imbere y’imeza ye hatoranyijwe bateye igikoroto hejuru. Ni ko byagenze no kumenya uza guca umwanzuro bwa nyuma na nyuma. Igikoroto cyahisemo Trump.

Icya nyuma amasezerano avuga ni uko abanyamakuru ba CNN “bafite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bashoboye kugirango buri mukandida wese yubahirize igihe cye cyo kuvuga kandi akoreshe ikinyabupfura n’ubwubahane.” (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG