Uko wahagera

Rwanda: Batatu mu Bari Bagiye Kwamamaza Prezida Kagame Baguye mu Mpanuka y'Imodoka


Abandi bantu batatu baguye mu mpanuka y’imodoka ubwo bajyaga kwamamaza Perezida Kagame i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni nyuma y’aho abantu babiri baheruka kugwa mu muvundo wadutse i Rubavu mu burengerazuba, ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza uyu mukandida w’ishyaka FPR – Inkotanyi ku cyumweru gishize.

Iyi mpanuka y’imodoka yagonze abajyaga mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yabereye mu murenge wa Karama w’akarere ka Huye, mu majyepfo y’u Rwanda.

Yahitanye abagabo batatu – uw’imyaka 45 y’amavuko, uwa 37 n’uwa 26, ikomerekeramo abagore babiri, bose b’aho i Karama.

Amakuru twakuye mu buyobozi bw’ibanze bw’aho iyi mpanuka yabereye, agaragaza ko yabaye ahagana mu masaa kumi n’imwe za mu gitondo, aho imodoka yabagonze yavaga mu karere ka Nyaruguru.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, yari iherutse gutangaza ko umuvundo wadutse i Rubavu kuri site ya Rugerero, ahamamarizwaga Perezida Kagame, waguyemo abantu babiri, abandi 37 barakomereka.

Mu kwiyamamaza kwe i Huye, Perezida Kagame yagarutse kuri izi sanganya zombi, yihanganisha imiryango y’abahaburiye ubuzima. Perezida kagame kandi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose impanuka nk’izo zitwara ubuzima bw’abantu zigakumirwa, cyane cyane muri ibi bihe byo kwiyamamaza.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza aha i Huye, Perezida Kagame yijeje abatuye ako karere ko nyuma yo gutorwa, we n’ishyaka FPR – Inkotanyi bazakomeza kubagezaho ibikorwa by’amajyambere.

Nyuma yo kuva i Huye kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yerekeje mu karere ka Nyamagabe, aho yavuye yerekeza i Nyamasheke na Rusizi, ategerejwe kwiyamamariza kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-perezida bimaze hafi icyummweru bitangiye, nta gitunguranye, Perezida Kagame n’ishyaka FPR Inkotanyi, nibo bakomeje guhuruza imbaga ku masite biyamamarizaho.

Uko iri shyaka riri ku butegetsi ritangaje abitabiriye ukwiyamamaza k’umukandida waryo kuri buri site, bigaragara ko babarirwa mu bihumbi amagana.

Ba kandida-perezida Frank Habineza w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na Philippe Mpayimana – umukandida wigenga, nabo bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza, ariko biritabitwa n’abantu bakeya.

Frank Habineza, kuri uyu wa kane yiyamamarije i Busoro ho mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Ni mu gihe Philippe Mpayimana we yiyamamarije i Kabaya ho mu karere ka Ngororero mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Nkibutsa ko mu itora riheruka, aba bakandida bombi ari bo bahataniraga na perezida Kagame gutegeka u Rwanda, ariko muri bo nta n’uwagize amajwi angana n’ijanisha rya 1 ku ijana.

Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo muri izi sanganya zombi, anasaba ko hakorwa ibishoboka impanuka nk’izo zikirindwa muri ibi bihe byo kwiyamamaza.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Themistocles Mutijima

Batatu Bahitanywe n'Impanuka Baja Aho Prezida Kagame Yiyamamaza
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:15 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG