Uko wahagera

Kenya: Prezida Ruto Yagereranije Imyigaragambyo No Kugambanira Igihugu


Imyigaragambyo mu mujyi wa Nairobi
Imyigaragambyo mu mujyi wa Nairobi

Perezida William Ruto wa Kenya, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yatangaje ko leta itazihanganira abateguye, n’abatera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi muri icyo gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu yasobanuye ko bagiye guhagurukira abo bose yavuze ko bateje imvururu bakora icyo yise ‘ibikorwa byo kugambanira igihugu.

Perezida Ruto yategetse inzego zose z'umutekano w’igihugu gukumira ibyo avuga ko ari umugambi w’abagizi ba nabi wo guhungabanya umutekano n’umudendezo by’igihugu.

Iri jambo Perezida Ruto arivuze nyuma yuko imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri iguyemo abantu batanu bishwe barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.

Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta. Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kuzamura imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo.

Polisi yagerageje gutatanya abigaragambya biviramo bamwe gupfa
Polisi yagerageje gutatanya abigaragambya biviramo bamwe gupfa

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko yiboneye abantu batanu bishwe. Naho umwe mu bakozi bashinzwe ubutabazi bw’ibanze yavuze ko abandi bantu 50 bakomerekejwe n’amasasu y’abapolisi.

Kalonzo Musyoka, umwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko igihe cya Ruto cyo kwegura akava ku butegetsi kigeze.

Biteganijwe ko nyuma y’uko uwo mushinga w’itegeko wemejwe, uzohererezwa umukuru w’igihugu William Ruto kuwusinya kugirango ube itegeko. Aramutse atemeye kuwusinya kubera ibyo atemera, yawusubiza inteko ikawukorera ubugorarangingo.

Abigaragambya baramagana izamuka ry’umusoro muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Barasaba Perezida Ruto kwegura.

Ubwo yiyamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu, Perezida Ruto yavugaga ko agiye guharanira inyungu za rubanda rugufi bakenye.

Imyigaragambyo nk’iyo yabereye hanze y’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Nairobi, yanabaye mu bindi bice by’igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG