Uko wahagera

Abacengezamatwara b'u Rwanda Bifashisha Ubwenge Bukorano Bibasira Abatavuga Rumwe na Leta


Mu buryo bakoresha harimo konti z'impimbano
Mu buryo bakoresha harimo konti z'impimbano

Abacengezamatwara b’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano - AI mu gusakaza politiki n’imishinga yabwo, ari nako bibasira abatavuga rumwe nabwo ku rubuga rwa X. Ibyo bikubiye muri raporo nshya yasohowe n’ikigo cy’ubusesenguzi mu by’itangazamakuru cya Kaminuza ya Clemson muri Amerika.

Ubukangurambaga bwo ku ikoranabuhanga buhuriweho mu gushimagiza imishinga n’imirongo ya politiki y’u Rwanda bwatahuweho gukoresha porogaramu z’ubwenge bukorano – zizwi kw’izina rya Large Language Models – LLM, zifasha gukora no gusakaza ubutumwa bwinshi icya rimwe, nk’uko iyi raporo ibigarukaho.

Umwanzuro Wagezweho Nyuma y'Ubushakashatsi Busesenguye

Iki kigo cy’ubusesenguzi mu by’itangazamakuru kivuga ko urwo ruhumbirajana rw’ubutumwa bwacuzwe busakazwa ku rubuga rwa X – yahoze yitwa Twitter, buba bugamije kwerekana ko politiki z’ubutegetsi buriho mu Rwanda zishyigikiwe cyane.

Raporo ivuga ko abambari b’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo no kwifashisha izi porogaramu z’ikoranabuhanga zigezweho, buzuza ku rubuga rwa X amagambo yo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abagenderewe muri ubu bukangurambaga, nk’uko iyi Kaminuza yo muri leta ya Karolina y’Epfo ibivuga, barimo abo mu bihugu byo mu karere no ku mugabane w’Uburayi, ndetse n’ab’imbere mu gihugu.

Urubuga rwa X rubuza ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rya LLM ku miyoboro yarwo. Gusa iyi raporo ikavuga ko, abayikoze nta bihano bumvise byafatiwe konti zikekwaho kurikoresha. Ariko ko bitazwi niba hari amaperereza arimo kuzikorwaho.

Mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka, urubuga Africa Confidential rwatangaje ko leta ya Kigali yakoranaga na Jonathan Scott, wiyitaga umuhanga mu kwinjira muri porogaramu za mudasobwa rwihishwa no kwiba amakuru y’ikoranabuhanga. Uyu Scott utuye i Washington DC, yemeza ko yanakoranye na guverinoma ya Maroke mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Mbere y’uko ikoreshwa ry’ubwenge bukorano bwa LLM risakara, ubutumwa bwinshi bugenda busubiramo kenshi imirongo migari ya guverinoma bwahoraga busibwa ku rubuga X, rusanzwe rukoresha ubuhanga bwo gutahura ubutumwa busa na konti zikoreshwa n’abantu ku nyungu runaka.

Iyi raporo ikavuga ko ikoreshwa ry’iyi porogaramu LLM ryafashije agatsiko k’abashyigikiye leta y’u Rwanda gusubiramo kenshi ibikubiye mu butumwa by’ibyo bifuza gusakaza, ariko badakoresheje imvugo imeze kimwe. Ibyo nabyo bikabagabanyiriza ibyago byo gutahurwa na porogaramu ngenzuzi z’urubuga X.

Raporo ivuga ko mu bakora ibi, imyumvire ari imwe, igitandukanye gusa ari amagambo akoreshwa. Bityo LLM ikaba yaragabanyije cyane igihe ako kazi kabo kabatwaraga.

Abashakashatsi ba Kaminuza ya Clemson muri Amerika bavuga ko agatsiko k’abashyigikiye ubutegetsi bw’u Rwanda kifashisha ubwo buryo bwa LLM n’izindi porogaramu z’ubwenge bukorano basakaza ubwo butumwa bucurano bwinshi, ngo buburizemo ubunenga leta. Ahandi naho izi porogaramu zikabafasha gukora ubutumwa bwabonwa nk’ubwigenga bushimagiza leta ya Kigali.

Ubu bushakashatsi bwasesenguye ibisubizo byo kuri murandasi bitangwa n’abashyigikiye ubutegetsi ku ngingo zigibwaho impaka rusange ku byerekeye isura ya leta y’u Rwanda, kuva uyu mwaka watangira.

Ibyo bisubizo birimo kugerageza kuyobya ikiganiro ngo kive ku kunenga u Rwanda ku gushyigikira inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo no ku kunenga Perezida Kagame.

Abashakashatsi bavuga ko ibyo byakorwaga akenshi binyuze mu kwitsa ku ntsinzi z’amakipe menshi leta itera inkunga, nka Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain.

Izi konti, raporo ivuga ko hafi ya zose zagumye gukora, zanacuze ibihumbi n’ibihumbi by’ubutumwa busubiza ku bucukumbuzi bwa ‘Rwanda Classified’ ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams.

Iyi raporo yasesenguye konti 464 zigaragara ko ari zo nyir’ubutumwa ibihumbi 650 kuva uyu mwaka watangira, kandi biboneka ko izo zagendaga ziyongera uko amezi ashira. Nyinshi muri izi konti, raporo ivuga ko n’ubu zigikora.

Mu busesenguzi, abashakashatsi basanze kimwe cya kabiri cy’ubwo butumwa ari ubushyigikira aho u Rwanda ruhagaze ku ku ntambara yo muri Kongo, Perezida Kagame ashinjwa koherezamo ingabo, no gufasha M23.

Ubwo butumwa inshuro nyinshi bushinja leta ya Kinshasa gukorana n’inyeshyamba z’abahutu za FDLR mu burasirazuba bwa Kongo, zifitanye isano n’abakoze Jenoside mu Rwanda.

Amakosa Yakozwe Yatumye Ibikorwa Bimenyekana

Ubu bushakashatsi buvuga ko, ubuhanga bwo kuremekanya amashusho n’amafoto nabwo bwakoreshejwe ku bwinshi. Aha raporo itanga urugero ku isura y’umunyapolitiki Victoire Ingabire, yafashwe igahuzwa n’ifoto y’umurwanyi w’inyeshyamba uhetse imbunda ya machine-gun.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko ikoreshwa ry’ubwenge bukorano –AI ryatahuwe n’amakosa yagiye akorwa muri ubwo butumwa. Ubu butumwa bwayiye bugaragaramo, kubw’impanuka, amabwiriza yahawe porogaramu ya CHATGPT imwe mu zifashishwa, ndetse n’ibisubizo yatanze. Igisubizo kimwe cyavugaga ngo, ‘ni byo, ibi ni ubutumwa bw’ibitekerezo 50 byo gushimira RPF inkotanyi, bugenda busozwa na hashtag #ThanksPK.’

Ibura ry’umwimerere nyakuri mu myitwariye y’izi konti ryatahuwe neza n’imiterere y’ubutumwa zishyira ku rubuga kimwe n’ikoreshwa ryumvikanyweho rya hashtags.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko intego zigamijwe mu gukora ibi zigiye zitandukanye. Mu ngingo imwe y’ubukangurambaga, abakoresha za konti zinyuranye bari bafite akazi ko kwibasira igisirikare cy’Uburundi ku mikoranire bivugwa ko kigirana na FDLR muri Kongo.

Benshi muri aba bigaragara ko bakoresha konti zabo zihariye ariko zigashyirwaho ubutumwa bwateguwe mbere na porogaramu z’ikoranabuhanga.

Ibyo, abashakashatsi bavuga ko byagaragajwe ku ruhande rumwe no kuba bwinshi muri ubu butumwa bwarasohowe mu masaha asanzwe y’akazi, bukeya akaba ari bwo busohoka mu minsi y’icyiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru. Bagashimangira ko ibyo bigaragaza ko abatangaza ubwo butumwa babikora mu minsi y’akazi.

Forum

XS
SM
MD
LG