Uko wahagera

Abantu Barenga 1,000 Bapfiriye Mu Rugendo Rutagatifu, Hajj


Hajj ni imwe mu nkingi eshanu z’idini rya Isilamu
Hajj ni imwe mu nkingi eshanu z’idini rya Isilamu

Abantu 1,081 bapfiriye mu rugendo rutagatif Hajj rw’Abayisilamu muri Arabiya Sawudite. Bazize ubushyuhe bwinshi cyane bukabije. Iyi mibare yegeranyijwe n’ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Bakomoka mu bihugu icumi bitandukanye byishyiriye imibare ahagaragara.

Abenshi, 658, ni abo mu Misiri. Ariko 630 ntibari biyandikishije ku mugaragaro. Perezida Abdel Fattah El-Sisi yashyizeho itsinda ryihariye, ariha inshingano zo kujya gutahura imirambo yabo no gukurikirana ibibazo by’abari mu bitaro muri Arabiya Sawudite.

Ikigo cy’iteganyagihe ry’Arabiya Sawudite rivuga ko ubushyuhe bwageze kuri degere selisiyusi 51.8, cyangwa degere Fahrenheit 125 mu Musigiti Mukuru w’i Maka.

Abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bagiye muri uru rugendo rutagatifu rwatangiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, rurangira ejobundi ku wa gatatu w’iki cyumweru. Miliyoni imwe n’ibihumbi 600 ni abanyamahanga. Abenshi muri bo bagiyeyo batarigeze biyandikisha.

Indoneziya ivuga ko yapfushije 183. Abo muri Pakistani ni 58. Ibindi bihugu byapfushije ababyo ni Maleziya, Ubuhinde, Yordaniya, Irani, Senegal, Tuniziya, na Sudani. Arabiya Sawudite yo ntiyatangaje abayo yaba yarapfushije

Mu mwaka ushize, Hajj yaguyemo abantu barenga 300, benshi muri bo bari abo muri Indoneziya.

Hajj ni imwe mu nkingi eshanu z’idini rya Isilamu. Buri muyoboke waryo wese ubifitiye ubushobozi ategetswe kuyijyamo byibura inshuro imwe mu buzima bwe.

Forum

XS
SM
MD
LG