Uko wahagera

Iby’ingenzi Ukwiye Kumenya Ku Matora Ateganijwe Mu Rwanda Mu Kwa Karindwi


Amatora mu Rwanda
Amatora mu Rwanda

Kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 16 ukwezi gutaha kwa Karindwi abanyarwanda barajya mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Ni ku nshuro ya mbere aya matora yombi agiye kubera umunsi umwe.

Ni itora ry’ubugira kane kuva ishyaka FPR-Inkotanyi rigeze ku butegetsi muw’1994.

Kandi mu nshuro eshatu ziheruka, umukandida waryo Paul Kagame, perezida uriho ubu, ni we wagiye atsindira gutegeka u Rwanda n’amajwi ari hejuru ya 90 ku ijana.

Abazatora bangana gute?

Imibare iheruka gutangazwa na komisiyo y’amatora mu Rwanda, irerekana ko abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora basaga miliyoni icyenda n’ibihumbi 12. Abo barimo abarenga gato ibihumbi 60 bazatorera mu bihugu by’amahanga batuyemo.

Bivuze ko ku baturage hafi miliyoni 14 u Rwanda rufite ubu, abangana n’ijanisha riri hejuru ya 65 ku ijana bemerewe gutora.

Mu Rwanda, imyaka yo kwemererwa gutora ni 18. Ni mu gihe iyo kwemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yo ari 35, naho ku mwanya w’ubudepite ikaba 21.

Ni bande Bahatana?

Ku myaka 66 y’amavuko, Perezida Kagame, utegeka u Rwanda kuva mu mwaka w’2000, agiye guhatanira manda ya kane ku butegetsi.

Ni nyuma y’aho muw’2015, ingingo y’101 yagenaga umubare ntarengwa wa manda ebyiri ku butegetsi ihinduwe mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda.

Abakandinda Perezida Kagame agiye guhanganira nabo uyu mwanya, ni nabo yaherukaga guhatana nabo mu itora riheruka ryababaye muw’2017.

Abo ni Frank Habineza w'imyaka 47 uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda – DGPR ndetse na Philippe Mpayimana, w'imyaka 54 akaba umukandida wigenga.

Abo bakandida uko ari batatu, ni bo komisiyo y’amatora mu Rwanda yemeje ko bujuje ibisabwa mu bagera ku 9 bari bayishyikirije kandidatire zabo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Bivuze ko kuva mu myaka 14 ishize, mu mashyaka agera kuri 11 yanditswe ko yemewe mu Rwanda, abiri ari yo yonyine yagiye atanga abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ayo ni FPR, n'ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Amashyaka PSD na PL asa nk’aho ari yo akurikira ishyaka FPR mu kugira abarwanashyaka benshi mu Rwanda. Ni amashyaka y’ibigugu yavutse mu myaka ya za 90, mu nkubiri y’amashyaka menshi mu Rwanda.

Nyamara muri iyi myaka ya vuba, yagaragaje gucika intege ku kuba yahatanira intebe y’umukuru w’igihugu, ahitamo kujya inyuma y’umukandida w’ishyaka FPR – Inkotanyi.

Mu itora ryo muw’2010, ari naho aya mashyaka yombi aheruka gutanga abakandida-perezida, Ntawukuriryayo Jean Damascène wa PSD yagize amajwi 5 ku ijana, naho Prosper Higiro wa PL agira 1 ku ijana.

Amatora y'abadepite yo bimeze bite?

Mu Rwanda, uretse abakandida bo mu byiciro byihariye – ni ukuvuga abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga, abandi bakandida bose biyamamariza ku ntonde z’amashyaka baturukamo.

Bivuze ko mu gutora hatorwa amashyaka, hadatorwa abakandida. Amashyaka ahabwa imyanya mu nteko nshingamategeko hagendewe ku majwi yagize mu matora.

Iyo myanya ishyaka ryabonye isaranganywa abakandida baryo, hagendewe kuri rwa rutonde ryashyikirije komisiyo y’amatora mbere yo kwiyamamaza.

Urugero, nko mu itora riheruka, ishyaka FPR-Inkotanyi n’amashyaka byishyize hamwe bagize amajwi 74 ku ijana, ibyabahesheje imyanya 40 mu nteko nshingamategeko.

Ni mu gihe PSD yagize amajwi 9 ku ijana, biyihesha abadepite 5, naho amashyaka Green Party na PS – Imberakuri agira amajwi 5 ku ijana buri rimwe, ibyayahesheje imyanya ibiri ibiri mu nteko –nshingamategeko icyuye igihe.

Ku wiyamamaje nk’umukandida wigenga, kugira ngo abashe gutsindira umwanya mu nteko-nshingamategeko, aba asabwa kugira nibura amajwi 5 ku ijana mu matora.

Kuva mu myaka 30 ishize, mu bagerageje kwiyamamaza nk’abakandida bigenga mu Rwanda, nta n’umwe urabasha gushyitsa ayo majwi, ngo atsindire umwanya mu nteko.

Kwiyamamaza biratangira ryari?

Ingengabihe ya komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza haba ku bakandida-perezida no ku bakandida-depite bitangira kuri uyu wa gatandatu, bikazasozwa ku itariki ya 13 y’ukwezi gutaha kwa Karindwi.

Ni mu gihe amatora azaba kuri itariki ya 14 y’ukwa Karindwi ku baba mu mahanga, 15 y’uko kwezi ku b’imbere mu gihugu, na 16 ku badepite batorwa mu byiciro by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze kuya 20 y’ukwa Karindwi; hanyuma bitangazwe mu buryo ndakuka kuya 27 y’uko kwezi.

Igishya mu matora y'uyu mwaka

Amavugurura yakozwe mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda muw’2015 yavanye imyaka ya manda ya perezida kuri irindwi, iyishyira kuri itanu. Bivuze ko manda igiye gutorerwa izarangirana n’umwaka w’2029.

Ikigaragarira benshi nuko kuri iyi nshuro nabwo, Perezida Kagame nta kabuza azongera gutorerwa gutegeka u Rwanda; igitegerejwe gusa ni ingano y’amajwi azagira.

Amatora atatu aheruka, Perezida Kagame yagiye ayatsindira ku majwi ari hejuru ya 90 ku ijana. Umukandida wagize amajwi menshi mu bagiye bahangana nawe, ntiyarengeje atanu ku ijana.

Mu itora riheruka ho, mu bakandida bahatanaga nawe, nta n’uwagejeje ku ijwi 1 ku ijana.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bashinja Perezida Kagame n’ishyaka FPR-Inkotanyi kuniga urubuga rwa politiki, no kutihanganira umunyapolitiki cyangwa ishyaka ribona ibintu ugutandukanye nabo.

Hashingiwe ku itegeko-nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu, mu gihe yaba abishatse Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza na nyuma ya 2029.

Mu gihe yaba abikoze, ibyo byamuhesha kuguma ku butegetsi kugeza muw’2034.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:14 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG