Uko wahagera

Uganda Igiye Kubakirwa Ikibuga cy'Indege na Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu


Amasezerano hagati ya Ugana na Emira zinyunze z’Abarabu yo kwubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya gatatu.
Amasezerano hagati ya Ugana na Emira zinyunze z’Abarabu yo kwubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya gatatu.

Leta ya Uganga yasinye amasezerano na Emira zinyunze z’Abarabu yo kwubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya gatatu.

Ayo masezerano n’ishyirahamwe ry’abanyemari ryo muri Emira ziyunze z’abarabu arimo kwagura ibikorwa byabo muri Uganda mu bijyanye n’ubukungu, n'ibindi birimo ingufu zisubira n’inganda za peteroli n’iz’imyuka ya gazi.

Ibi byatangajwe n'ibiro by'umukuru w'igihugu muri Uganda.

Urwego rw’ubucuruzi hamwe n’inganda rwa Emira zinyuze z’Abarabu, ruzubaka ikibuga cy’indege hanze gato ya pariki y’igihugu ya Kidepo, mu majyaruguru y’uburasirazuba hafi y’umupaka wa Kenya. Mw’itangazo byakoze, ibiro bya Perezida Museveni byirinze kuvuga amafaranga bizatwara.

Kwubaka icyo kibuga bizatangira mu kwezi kwa munani. Byavuzwe na Abdallah Sultan Al Owais, umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi kitwa Sharjah.

Icyo kibuga cy’indege, kizazamura ubukerarugendo, kireshya abasura pariki ya Kidepo, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.442. Izwiho kubamo inyamaswa nini nka musumbashyamba n’izindi nk’intare.

Aya masezerano yari “ikimenyetso cy’umubano urushaho gushinga imizi n’abafatanyabikorwa bo mu kigobe, akaba n’amahirwe y’ubufatanye mw’ishoramari n’ubuhahirane”. Museveni wakurikiranye isinywa ry’aya masezerano, yabivuze mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa twitter.

Forum

XS
SM
MD
LG