Uko wahagera

Impunzi Zahungiye Mu Rwanda Ziragaragaza Inyota Yo Gutaha


Ministiri Albert Murasira asura ibikorwa by'impunzi mu nkambi ya Mugombwa
Ministiri Albert Murasira asura ibikorwa by'impunzi mu nkambi ya Mugombwa

Kuri uyu munsi isi yose yizihijeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana imibereho y’ impunzi, Izicumbitse ku butaka bw’u Rwanda zikomeje kugaragaza inyota yo gutahuka mu bihugu zakomotsemo.

Izo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda zikomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, zasabye imiryango mpuzamahanga kuzifasha gutahuka.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twifatanye n’impunzi, uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi waranzwe no kumurika ibikorwa by’iterambere impunzi zigiye zihuriraho n’abanyarwanda. Ni mu mugambi wo gushishikariza impunzi kwigira kuko imfashanyo zagenerwaga zigenda zigabanyuka.

By’umwihariko mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara hagaragara ibikorwa bitandukanye by’ubudozi n’ubukorikori ndetse n’ibindi bihuje impunzi n’abanyarwanda.

Ku munsi nk’uyu impunzi ntizibura kongera kwibutsa abaterankunga n’indi myiryango mpuzamahanga izireberera ko zikeneye umuti urambye ku bibazo by’ubuhunzi. Bwana Aime Rwagasore uyobora impunzi za Mugombwa yavuze ko amarira ashirira mu gutakamba gusa.

Albert Murasira, minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse yizeje ko ku ruhande rw’u Rwanda bazakomeza gukorera impunzi ubuvugizi mu mugambi wo kugira ngo zibashe gusubira mu bihugu zahunze.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:41 0:00

Kuri uyu munsi kandi u Rwanda rwongeye gutera utwatsi ibirego by’abarushinja kudafata neza impunzi ziruhungiraho. Ministiri Murasira yabyise “ibirego bidafite ishingiro.”

Madamu Aissatou Ndiaye uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda ashima uburyo impunzi zibayeho mu Rwanda ariko akanasezeranya imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa mu mugambi wo gukomeza kwita ku mpunzi mu gihe zitarabona uko zitahuka.

Imibare itangwa na HCR igaragaza ko mu karere u Rwanda ruherereyemo abantu abarenga miliyoni 12 bakuwe mu byabo n’intambara mu gihe abandi bagera kuri miliyoni eshanu ari impunzi.

Ku ruhande rw’u Rwanda rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 130,000 biganjemo abanyekongo n’abarundi. Inkambi ya Mugombwa yizihirijwemo uyu munsi icumbikiye izisaga 11,000.

Forum

XS
SM
MD
LG