Uko wahagera

Muri Kenya Hakomeje Imyigaragambyo Yo Kwamagana Izamuka ry'Imisoro


Abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu
Abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu

Muri Kenya abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite umuvuduko mwinshi mu gutatanya abantu babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Nairobi.

Ni mu gihe mu gihugu hose hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umugambi wa Leta wo kongera miliyari 2.7 z’amadolari y’Amerika ku misoro bari basanzwe batanga mu rwego rwo kuzuza amafaranga abura ku ngengo y’imali.

Abapolisi bakoresheje ibimodoka bimisha amazi afite umuvuduko mwinshi gukura abigaragambya mu gace gacururizwamo cyane mu murwa mukuru, Nairobi, no kubakumira ngo baterekeza ku nteko ishinga amategeko.

Impamvu polisi yakoresheje ingufu nyinshi ku bigaragambya n’ubwo bagaragaraga nk’abari mu rugendo batuje, ntiyamenyekanye. Umuvugizi wa Polisi, Resila Onyango, n’umukuru wa polisi mu mujyi wa Nairobi, Adamson Bungei, ntibashubije ubusabe bwo kugira icyo babivugaho.

Polisi ita muri yombi Julius Kamau, umwe mu bayoboye imyigaragambyo muri Kenya
Polisi ita muri yombi Julius Kamau, umwe mu bayoboye imyigaragambyo muri Kenya

Abigaragambya bavuga ko izamurwa ry’imisoro rizazambya ubukungu bw’igihugu kandi rigatuma Abanyakenya bari basanzwe babaho bibagoye barushaho guhendwa n’imibereho.

Akanama k’inteko ishinga amategeko kuwa kabiri kasabye guverinema kuzibukira imwe mu misoro yateganywaga mu mushinga w’itegeko rigenga imari, harimo amategeko mashya areba ibyo kugura imodoka, umugati, amavuta yo guteka, n’ihererekanya ry’amafaranga.

Perezida William Ruto yatowe hafi imyaka ibiri ishize avuga ko azafasha abakozi bakomeza kubaho mu bukene muri Kenya, ariko yahuye n’ikibazo cy’abarwanya gahunda yo kongera imisoro.

Avuga ko bikwiriye kubera ko byakura igihugu mu kaga ko guhora kiguza amafaranga. Kuri uyu wa kane, mu mijyi inyuranye y’igihugu nka Nyeri, Nakuru, Eldoret, Mombasa na Kisumu abigaragambya bazindutse bahamagarira abadepite kuzibukira uwo mushinga w’itegeko risaba ko imisoro yongezwa. Imyigaragambyo yabo barayikora mu mutuzo

Forum

XS
SM
MD
LG