Uko wahagera

Imyaka 159 Irarumanye Ubucakara muri Amerika Buheze


Uyu munsi tariki ya 19 y’ukwezi kwa gatandatu, hano muri Amerika ni umunsi w’ikiruhuko. Amerika iribuka umunsi ubucakara bwarangiye mu ma Leta yaragize Leta zunze ubumwe z’Amerika icyo gihe mu w’i 1865, mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Kuva uwo munsi wo guhagarika ubucakara, umunsi wahawe izina rya Juneteenth, kugeza ubu hashize imyaka 159. Kuva icyo gihe kandi wabaye umunsi ngarukamwaka.

Ubu uyu munsi ariko ntabwo uri kwizihizwa gusa hibukwa ko abacakara b’icyo gihe bakuweho ingoyi ahubwo uri guhuzwa cyane n’amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka hano muri Amerika.

Abakandida bahanganye, Perezida Joe Biden na Donald Trump na we wabaye perezida uyu munsi barawufata nk’iturufu yo kwiyegeza abirabura batora. Uku gushaka kwiyegereza aba banyamucye, kwatumye Perezida Joe Biden yizihiza uyu munsi mbere y’uko ugera ndetse akoresha igitaramo cyabereye mu biro bye.

Muri iki gitaramo, Biden yabwiye abakitabiriye ati: ntabwo amateka yacu ari ay’igihe cyahise gusa, ahubwo ni ay’iki gihe turimo ndetse n’ay’ejo hazaza. Ni ukumenya gusa niba aho ejo hazaza ari aha twese, cyangwa ari ah’abantu bamwe gusa.

Ku ruhande rwa Donald Trump na we, uri kureshya abirabura batora, itsinda rishinzwe ibikorwa byo kumwamamaza, kuwa gatandatu ushize ryashyizeho ihuriro

ry’abanyamerika b’abirabura bashyigikiye Trump. Iki gikorwa cyabereye mu rusengero rumwe ruri muri Leta ya Michigan.

Kuri uyu munsi Trump we ubwe yagize ati: iki ni igice cy’ingenzi cyane kuri twe. Twakoze byinshi, ibi ndabivuga ntewe ishema n’abirabura kurusha abandi ba perezida bose, kuva kuri Abraham Lincoln. Icyo ni ikintu gikomeye.

Mu rwego rwo kumvikanisha neza impamvu abirabura bamukeneye, Trump yagarutse ku kibazo cy’abimukira, yumvikanisha ko ari bo batuma abirabura bo muri Amerika batakaza akazi, kuko aba baba baninjiye mu gihugu ku buryo budakurikije amategeko. Yangeyeho ko noneho ikibabaje cyane hejuru y’ibyo ari uko umubare munini ari uw’aba megisikani bo muri Amerika yo hagati, batuma imibereho y’abirabura idatera imbere.

Forum

XS
SM
MD
LG