Uko wahagera

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa Yarahiriye Manda ya Kabiri


Uyu munsi kuwa gatatu, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yarahiriye kuyobora igihugu muri manda ya kabiri. Uyu muhango wabereye i Pretoria nyuma y’uko ishyaka rye ANC ritabashije kubona ubwiganze bw’amajwi mu ntego ishinga amategeko bikarangira habayeko ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Raymond Zondo, ni we warahije Perizida Cryil Ramaphosa mu murwa mukuru Pretoria, ku kicaro cya Guverinoma. Uyu muhango wabereye imbere y’abadepite bagize inteko ishinga amategeko, abayobozi b’ibihugu n’abayobozi b’amadini, n’abandi bayobozi ba gakondo, ndetse n’abandi bayoboke b’ishyaka rye bamushyigikiye.

Arahira yagize ati: Njyewe Matamela Cyril Ramaphosa ndahiye ko nzaba indahemuka muri Leta y’Afurika y’Epfo. Mu cyumweru gishize, abadepite bo muri Afurika y’Epfo batoye ku bwinshi Perezida Ramaphosa kuri ubu umaze kugira imyaka 71. Ishyaka rye ryabuze amajwi y’ubwiganze mu nteko mu matora aheruka kubayo mu kwezi kwa gatanu.

Abakuru b’ibihugu benshi barimo uwa Nijeriya Bola Ahmed Tinubu, uw’Angola Joao Lourenco, uwa Kongo Burazavile Denis Sassou Nguesso n’Umwami wa Eswatini Mswati wa 3 bari bitabiriye uyu muhango.

Muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Ramaphosa, haririmbwe indirimbo zirwanya ivangura. Ramaphosa amaze kurahira, hakurikiyeho itsinda ricuranga indirimbo yubahiriza igihugu naryo rikurikirwa no kurasa imizinga 21. Nyuma mu kirere cyaho hagaragara indege za kajugujugu ziriho amabendera y’igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG