Uko wahagera

Prezida w'Uburusiya Arababandanya Kugendera Koreya ya Ruguru


Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ari mu ruzinduko muri Koreya ya Ruguru. Perezida waho Kim Jong Un wamwakiriye yavuze ko uru rugendo rugamije guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi bifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Kim Jong Un yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo ibikorwa by’Uburusiya muri Ukraine, yumvikanisha ko ibyo Moscou iri gukora muri iki gihugu bishyamiranye ari uburyo bwo kurinda ubusugire bwayo, harimo n’inyungu z’umutekano. Kim yavuze ko Umubano wa Koreya ya Ruguru n’Uburusiya ugeze ahakomeye cyane kandi yumvikanisha ko uruzinduko rwa Poutine muri Pyongyang rwashimangiye uyu mubano.

Perezida Vladmir Poutine yashimangiye ibyavuzwe na mugenzi we Kim Un, yongeraho ariko ko hari amasezerano ibihugu byombi byasinye. Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono uyu munsi agamije gufashanya. Igihugu kimwe kigafasha ikindi mu gihe hari kigabweho igitero

PrezGushyikirana kwa bugufi hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru, byatumye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitangira guhangayika. Ibi bihugu nabyo ubwabyo byemeza nta kindi cyajyanye Perezida Poutine muri Koreya ya Ruguru atari ugushaka ubufasha bw’intwaro zo gukomeza kwibasira Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG