Uko wahagera

Americana: Icibwa ry'Ubucakara muri Amerika


Ku itariki ya 19 y’ukwa gatandatu 2024, Leta zunze ubumwe z’Amerika irizihiza umunsi mukuru witwa Juneteenth. Wibutsa umunsi wa nyuma na nyuma w’ubucakara bw’Abirabura. Ni ikiruhuko ku rwego rw’igihugu. Waje ute? Ni byo turebera hamwe muri make. Ikaze mu kiganiro Americana.

Abahanga mu by’amateka batubwira ko Abirabura ba mbere na mbere bageze mu cyaje kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika byibura mu 1526. Bari abacakara muri koloni z’Abanyabulayi ku mugabane w’Amerika. Babugumyemo kugera Leta zunze ubumwe z’Amerika ibaye igihugu kigenga mu 1776 no mu myaka yose yakurikiyeho.

Perezida wa 16, Abraham Lincoln, wategetse Amerika kuva mu 1861 kugera mu 1865, ni we wagerageje kubuca akoresheje iteka ry’umukuru w’igihugu ryo kw’itariki ya mbere y’ukwa mbere 1863 ryitwa “Emancipation Proclamation.”

Icyo gihe, igihugu cyari mu ntambara y’isubiranamo ry’abaturage bacyo, “Civil War” mu Cyongereza, “Guerre de Secession” mu Gifaransa. Yashojwe na leta zo mu majyepfo, zari zifite ubukungu bushingiye ku bucakara, zitashakaga rero ko

bucika, zitsinzwe. Zashakaga kwitandukanya n’igihugu kugirango zibugumisheho ku butaka bwazo.

Iri teka rero ntiryagize umusaruro. Ubucakara ntibwacitse. Ariko rero, ryakanguye rubanda, batangira guhindura imitekerereze ku kibazo cy’ubucakara. Ikindi kandi, ryemereraga Abirabura kwinjira mu ngabo z’igihugu, bityo abacunguwe bajya kuba abacunguzi. Ni ukuvuga nabo barwanya ubucakara. Byibura Abirabura 200,000 barwaniriye igihugu mu ntambara y’isubiranamo rya bene cyo.

Kubera ko iri teka ritari rifite ingufu zihagije nk’iz’itegeko, Perezida Lincoln n’inteko ishinga amategeko y’igihugu, Congress, bashatse uburyo bwo kurikaza cyane bidasubirwaho, noneho bakora ivugurura rya 13 ry’itegeko nshinga. Ryemejwe burundu mu kwezi kwa 12, 1865. Rifite ingingo ebyiri gusa.

Iya mbere ica ubucakara burundu, iti: “Nta bucakara cyangwa uburetwa buzongera kubaho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’aho ari hose amategeko yayo akora, kereka iyo ari igihano gitanzwe n’inkiko mu nzira zemewe n’amategeko.” Naho ingingo ya kabiri yo ivuga ko “Congress igomba gushyira mu ngiro ingingo ya mbere ikoresheje itegeko ribikwiye.”

Nguko uko ubucakara bwacitse burundu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko rero mbere y’uko ivugurura rya 13 ry’itegeko nshinga ryemezwa burundu mu kwa 12, 1865, “intambara y’isubiranamo ry’abaturage” yari imaze amezi umunani yararangiye. Imirwano yose yose yahagaze burundu neza neza mu kwa kane1865. Leta zo mu majyepfo zaratsinzwe. Aho ingabo z’igihugu zageraga hose zahitaga zikuraho ubucakara, zigacungura Abirabura bwari bwaraboshye. Ni gutyo aha nyuma zabuciye, zihageze, ni ahitwa Galveston, muri leta ya Texas. Zari ziyobowe na Major General Gordon Granger, zirimo n’abasirikare b’Abirabura bari baravuye mu bucakara mberee. Hari kw’itariki ya 19 y’ukwa gatandatu 1865, amezi abiri rero nyuma ya “Civil War.” Iyi tariki ni yo imaze imyaka itatu yitwa “Juneteenth.”

Ijwi ry’Amerika. Juneteenth ubundi ni impine y’iyi tariki mu Cyongereza: June Nineteenth. Bayihaye n’andi mazina atandukanye: Jubilee Day, Emancipation Day, Freedom Day, na Black Independence Day. Ariko izina ryemewe n’itegeko ni Juneteenth National Independence Day.

Perezida Joe Biden yashyize umukono kuri iri tegeko rigira iyi tariki umunsi mukuru w’igihugu, kandi wa konje, kw’itariki ya 19 y’ukwa gatandatu 2021. Guharanira ko uyu munsi utazibagirana mu mateka byatangiye mu myaka y’1900 na za 60. Mu

myaka yakurikiyeho, leta zitandukanye zagiye ziwemeza mu mateko yazo bwite. Mu 2014, zari zimaze kuba 45 kuri 50 zigize igihugu. Mu 1979 Texas ni yo yabaye leta ya mbere na mbere yashyizeho Juneteenth ko ari umunsi wa konje.

Ariko impirimbanyi ntizanyurwaga kuko bashakaha ko wemerwa no ku rwego rw’igihugu. Urugero: mu 2017, umwe muri bo, umukecuru Opal Lee, wari ufite imyaka 89 y’amavuko icyo gihe, yarahagurutse, akora urugendo n’amaguru “miles” 1,400, ni ukuvuga kilometero zirenga 2253, aturutse mu mujyi wa Fort Worth muri Texas kugera i Washington D.C., umurwa mukuru w’igihugu, kugirango akangurire Congress iyi tariki. Ubu ageze ku myaka y’ubukure 97 n’amezi umunani. Mu kwezi kwa gatatu gushize, Perezida Biden yamwambitse umudali w’ishimwe w’ikigenga witwa “Presidential Medal of Freedom.”

Naho Abanyamerika bamuhaye akazina k’akabyiniriro ka "Grandmother of Juneteenth" ni ukuvuga “Nyirakuru wa Juneteenth.” Bemeza ko ari we koko watumye itariki ya 19 y’ukwa gatandatu yandikwa mu mategeko yok u rwego rw’igihugu, yandikwa mu mateka yacyo ubudasubirwaho.

Forum

XS
SM
MD
LG