Uko wahagera

Muri Kenya Izamuka Rikabije ry'Imisoro Ryateye Abaturage Kwigaragambya


Abaturage bigaragambya mu ihanda ya Nairobi umurwa mukuru.
Abaturage bigaragambya mu ihanda ya Nairobi umurwa mukuru.

I Nairobi, mu murwa mukuru wa Kenya habaye imyigaragambyo y’abaturage badashyigikiye izamuka rikabije ry’umusoro. Abashinzwe umutekano barimo n’abitwaje intwaro ziremereye bari aho byabereye, barashe ibyuka biryana mu maso batatanya abigaragambyaga.

Batatu muri aba baturage batangaza ko bifuzaga gushyira ijwi ryabo hamwe kugirango ryumvikanishe ko izamuka ry’umusoro ribangamye batawe muri yombi.

Kenya ni igihugu cyumvikana nk’igitekanye mu rwego rw’ubukungu, ariko abaturage bugarijwe n’ikibazo cy’ubuzima bwaho buhenze. Ibi bituma bumva cyangwa se babona ko ahubwo bigenda biba bibi kurushaho bitewe n’umusoro.

Mu gihe abaturage binubira ibi, leta yo yumvikanisha ko ikeneye gukusanya amafaranga agera hafi kuri miliyari 347 z’amashiringi, ifaranga rikoreshwayo, ni ukuvuga byibuze miliyari 2 na miliyoni 700 z’amadorari y’Amerika.

Kugirango wumve neza ingano y’aya mafaranga angana na 1.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Leta isobanura ko iki cyemezo cyo kuzamura umusoro ari ngombwa kuko yifuza kugabanya kwishingikiriza inguzanyo zo hanze.

Amakuru y’iyi myigaragambyo, yiswe “Twigarurire Inteko Ishinga Amategeko”, yakwirakwijwe kuri interineti. Ubwo hari nyuma y’uko umwe mu mpirimbanyi zayiteguye ashyize hanze ubutumwa bw’umwe mu badepite wasabaga abantu kubatera inkunga bakohererezanya ubutumwa kuri telefoni zigendanwa barwanya umushinga w’itegeko rishya rizamura ibiciro.

Mu ngingo y’iryo tegeko harimo imwe yo kuzamura umusoro ku mudoka ukagera ku kigero cya 2.5% by’agaciro k’imodoka no gusubizaho umusoro ku mugati.

Mu gihe no mu nteko ishinga amategeko, hagaragara ugushyamirana gutewe n’iki kibazo cy’umusoro, Perezida wa Kenya William Ruto yatumije inama yo gukangurira abadepite gushyigikira uyu mushinga w’itegeko mu gihe uyu munsi ku mugoroba hateganyijwe ikiganiro mpaka kuri iki kibazo.

Biteganyijwe ko inteko ishinga amategeko yemeza inyandiko ya nyuma y’uyu mushinga bitarenze itariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatandatu.

Forum

XS
SM
MD
LG