Uko wahagera

Inama ya G7 Yashoje Imirimo Yayo mu Butaliyani


Bwa mbere na mbere mu mateka yayo, kuva yashingwa mu 1973, yakiriye umushyitsi w’imena, umushumba wa kiliziya gatorika y’isi yose.

Papa Fransisiko yatakambiye abayobozi ba G7 n’abandi batumirwa babo kwita no gushyira imbere icyubahiro cya kiremwa muntu mw’ikoranabuhanga ry’ubwenge karemano (Artificial Intelligence mu Cyongereza, cyangwa Intelligence Artificielle mu Gifaransa). Yasobanuye ko rishobora guhindura ubusa busa umubano hagati y’abantu. Ati: “Ibyemezo ntibikwiye gufatwa n’imashini. Tureke abantu bakomeze bifatire ibyemezo ubwabo.”

Nyuma yo kuvuga ijambo rye, Papa Fransisiko yagiye kuganira by’umwihariko n’abayobozi icumi bari mu nama, umwe ukwe undi ukwe. Aba ni ba Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Volodymir Zelensky wa Ukraine, Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Luiz Ignacio Lula da Silva wa Brezil, Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, William Ruto wa Kenya, Abdelmadjid Tebboune wa Alijeriya, na ba minisitiri b’intebe Narendra Modi w’Ubuhinde na Justin Trudeau wa Canada, na perezida w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva.

Mu byo baganiriyeho harimo intambara zo muri Ukraine no mu ntara ya Gaza muri Palestina.

Hagati aho, abayobozi ba G7 batangije umugambi mugari wo kurwanya inzara, ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi kw’isi. Uyu mugambi uzashyira ingufu cyane cyane mu bihugu bikennye n’imishinga muri Afurika. Bizajyana no kubigabanyiriza cyangwa kubisonera amadeni. (AFP, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG