Uko wahagera

Imyuzure muri Kenya Yakuye 235.000 mu Byabo


Imyuzure muri Kenya
Imyuzure muri Kenya

Mu gihe umubare w’abahitanywe n’imyuzure muri Kenya uri hafi kugera ku bantu 240 kandi abagera mu 235.000, bakaba barataye ibyabo, abanyakenya barimo kwunamira ababo batakaje ubuzima. Baranagerageza kwongera kwiyubaka nyuma y’icyumweru cy’imvura nyinshi cyane yateje iyo myuzure yatwaye ubuzima bw’abantu igateza n’inkangu. Ntibirarangira ariko, kubera ko hitezwe indi mvura kuzageza mu kwezi kwa gatandatu.

Muri iki cyumweru Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye akarere ka Mathare, avuga ko hazakoreshwa miliyoni 7 n’ibihumbi magana atandatu by’amadolari, mu kwongera kwubaka amashuri yakozweho n’imyuzure mbere y’uko yongera gufungurwa.

Perezida Ruto, yanavuze ko ubuyobozi bwe, buteganya guha impozamarira abahuye n’imyuzure ku gihe cy’amezi atatu. Yasobanuye ko ingo zose zigeze ku 40.000 z'abateshejwe ibyabo n’imyuzure i Nairobi, guverinema izabaha amadorari 75, kugirango babashe gushaka aho baba, mu gihe bategereje ko guverinema ibabonera igisubizo.

Kw’ishuri ribanza rya Mathare North Primary School, hashize ibyumweru bibiri, hacumbitse abantu amagana bakuwe mu byabo n’imyuzure.

Hagati aho, Peter Murgor, umuyobozi mu muryango utabara imbabare, Croix Rouge muri Kenya, avuga ko ibirimo kubera mu bihugu bituranyi na byo bigira ingaruka kuri Kenya. Ibyo ni ibihugu byabayemo imyuzure, nka Uganda, Etiyopiya kimwe no muri Somaliya na Tanzaniya.

Uyu muyobozi, aranavuga kandi ko abandi bantu bashobora kuzava mu byabo, igihe amazi y’ingomero yarenga urugero, akameneka hanze. (VOA NEWS)

Forum

XS
SM
MD
LG