Uko wahagera

Isiraheri na Hamas Bananiwe Kwumvikana


Abantu bahunga ibice by'uburasirazuba bwa Rafah, mbere y'ibitero bya Isiraheri mu ntara ya Gaza
Abantu bahunga ibice by'uburasirazuba bwa Rafah, mbere y'ibitero bya Isiraheri mu ntara ya Gaza

Isiraheri yarashe mu burasirazuba bwa Rafah mu gihe ibiganiro byo guhagarika imirwano, byarangiye ntakibashije kwumvikanwaho.

Amatanki ya Isiraheri n’indege z’intambara byateye amabombe mu bice bya Rafah kuri uyu wa kane. Byavuzwe n’abaturage b’abanyepalestina, nyuma y’uko Perezida Joe Biden yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagarika intwaro yahaga Isiraheri, igihe ingabo zayo zavogera bikomeye umujyi wa Rafah.

Umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru wa Isiraheri, yavuze ko icyiciro cy’ibiganiro by’imbona nkubone, i Kayiro byari bigamije guhagarika intambara, byarangiye kandi ko Isiraheri ishobora gukomezanya n’ibikorwa byayo i Rafah no mu bindi bice by’intara ya Gaza, uko byari biteganyijwe.

Isiraheri yagejeje ku bahuza, ibyo idashira amakenga ku bijyanye n’ibyo Hamas yifuza ko byashyirwa mu masezerano kugirango abagizwe ingwate barekurwe. Uwo muyobozi yongeyeho ko intumwa za Isiraheri, zarimo gusubira mu murwa mukuru wa Misiri.

Mu ntara ya Gaza, imitwe y’abarwanyi b’abanyepalestina, Hamas na Jihad Islamique, yavuze ko abarwanyi bayo barashe za rokete zirwanya amatanki na za morutsiye ku matanki ya Isiraheri yari arundiye mu burasirazuba, mu nkengero z’uwo mujyi.

Hari intambwe ibiganiro byo guhagarika imirwano mu murwa mukuru wa Misiri byateye. Ariko nta masezerano yagezweho, nk’uko abashinzwe umutekano babiri ba Misiri babivuze.

Intumwa za Hamas zavuye mu mishyikirano zijya i Doha, kubaza uko ibintu bigiye kugenda, zamagana Isiraheri, ku kuba nta masezerano yari yagerwaho kugeza ubu.

Isiraheri yavuze ko nta kibazo ifite cyo gutanga gahenge, ariko yanze ibijyanye no guhagarika intambara, mu gihe yumvikanishije ko izasenya Hamas. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG