Uko wahagera

Sudani: HRW Iremeza Ko Umutwe Wa RSF Urimo Urimbura Amoko Atari ay'Abarabu.


Impunzi z'Abanyasudani
Impunzi z'Abanyasudani

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ,HRW, uratabariza intara ya Darfur, mu burengerazuba bwa Sudani. Uremeza ko umutwe RSF urwana n'ingabo z'igihugu urimo urimbura amoko atari ay'Abarabu.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane, HRW ivuga ko Rapid Support Forces n’indi mitwe yitwara gisirikare bafatanyije, yiganjemo cyane cyane Abarabu, bibasiye by’umwihariko aba Massalit n’andi moko atari ay’Abarabu muri leta ya Darfur y’Uburengerazuba.

Bamaze kwica ibihumbi, bafata ku ngufu, barasahura, barayogoza, byose kuva intambara itangiye muri Sudani, hagati ya RSF n’ingabo z’igihugu mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize. Abandi baturage barenga 500,000 bavuye mu byabo, bamwe muri bo bambuka umupaka, bahungira muri Cade.

HRW isobanura ko ibi ari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Isanga kandi RSF ifite umugambi wo kwirukana no guca iwabo burundu aya moko. Iti: “Ni ukuyahanagura kw’isi.”

Uretse ibyo, HRW yemeza ko, ukurikije ukuntu RSF n’abafatanyije nayo bakora ubwicanyi bisa na none n’aho bafite “umugambi wo gutsemba igice y’amoko bibasiye cyangwa se kurimbura abayagize bose. Byaba ari jenoside irimo iba.”

HRW irasaba Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika gufata ingamba zihutirwa, zirimo kubuza Sudani kugura intwaro, gufatira ibihano abakora amabi, no kohereza ingabo zo kurengera abasivili.

Mu cyegeranyo cyayo, HRW ntitanga umubare w’abaturage bamaze kwicwa. Ariko Umuryango w’Abibumbye uherutse kubarura 15,000 bishwe mu mujyi wa el-Geneina, umurwa mukuru wa leta ya Darfur y’Uburengerazuba.

Forum

XS
SM
MD
LG