Uko wahagera

Kenya Izibasirwa n’Umuyaga Ukabije wa Serwakira ku Cyumweru


Prezida William Ruto wa Kenya yateguje igihugu ko mu mpera z’iki cyumweru kizibasirwa n’umuyaga ukabije wa serwakira, ategeka ko ifungurwa ry’amashuri risubikwa igihe kitazwi.

Iyi serwakira biteganijwe ko izibasira cyane uduce twegereye inkombe z’inyanja y’Ubuhinde.

Ibi ni mu gihe Kenya n’ibindi bihugu byo mu karere bimaze iminsi byibasiwe n’imvura nyishi yateje imyuzure imaze guhitana abantu bagera kuri 350 kuva mu kwezi kwa gatatu.

Avugana n’itangazamakuru mu murwa mukuru Nairobi, Prezida Ruto yavuze ko iyo serwakira yahawe izina rya Hidaya, izateza imvura n’umuyaga mwinshi bishobora gushyira igihugu n’abaturage mu kaga.

Yavuze ko igihugu cyiteguye guhangana n’ingaruka z’iyo miyaga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibyabo.

Prezida Ruto yavuze ko abaministiri bose bategetswe gufata iya mbere mu guhuza ibikorwa byo guhungisha no gutabara abaturage bazahura n’ibibazo bitewe n’ingaruka za serwakira.

Ikigo gishinzwe gukurikirana iby’iteganyagihe mu karere k’Afrika y’uburasirazuba no mu ihembe ry’Afrika kivuga ko serwakira Hidaya izaba ifite umuvuduko ubarirwa mu bilometero 165 ku isaha mu gihe izaba igeze ku nkombe z’inyanja y’Ubuhinde muri Kenya no muri Tanzaniya.

Kugeza ubu muri Kenya abantu 210 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi. Abandi bantu bagera ku 165,000 bakuwe mu byabo. Abagera ku 100 baburiwe irengero.

Forum

XS
SM
MD
LG