Uko wahagera

Nijeriya: Abasirikare 2 Bishe Abaturage 85 Batabigendereye Bazitaba Urukiko


Umuyonga wasiwe n'ibisasu byarashwe n'indege za gisirikare zibasiye abaturage zibeshyeho
Umuyonga wasiwe n'ibisasu byarashwe n'indege za gisirikare zibasiye abaturage zibeshyeho

Muri Nijeriya ibiro bikuru bya gisirikare byatangaje ko abasirikare babiri bo muri icyo gihugu bazitaba urukiko rwa gisirikare kwisobanura ku rupfu rw’abasivili 85 baguye mu gitero cy’indege y’intambara itagira umupilote.

Icyo gitero cyagabwe taliki 3 z’ukwa cumi n’abiri umwaka ushize ni kimwe mu makosa akomeye cyane icyo gihugu cyakoze mu bitero bigabwa hakoreshejwe indege za gisirikare.

Igisirikare cya Nijeriya cyemeye ko iyo drone yarashe ku buryo bw’impanuka umudugudu wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa leta ya Kaduna. Icyo gihe yahitanye abantu bari mu birori by’idini ya Isilamu.

Igisirikare cya Nijeriya cyisunga ibitero kigaba gikoresheje indege z’intambara guhangana n’abarwanyi ba Kiyisilamu mu karere k’uburasirazuba bushyira amajyaruguru y’igihugu, n’amabandi yitwaje intwaro afata abantu bunyago afite indiri mu burengerazuba bushyira amajyaruguru.

Bivugwa ko abasirikare bibeshye kuri iryo teraniro ry’abaturage bari mu muhango w’idini bakibwira ko ari udutsiko tw’abanyabyaha. Basabye imbabazi z’iryo kosa. Umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare Jenerali Majoro Eric Edward Buba, yavuze ko icyo gitero kitari gikwiriye kugabwa.

Perezida wa Nijeriya, Bola Ahmed Tinubu, yavuze ko bibabaje ategeka ko haba iperereza ku byabaye.

Forum

XS
SM
MD
LG