Uko wahagera

Ba Mukerarugendo Bagera ku Ijana Baheze muri Kenya Kubera Imyuzure


Imyuzure yarengeye imihanda
Imyuzure yarengeye imihanda

Prezidansi ya leta zunze ubumwe z’Amerika ejo kuwa gatatu yatangaje ko yifatanyije n’igihugu cya Kenya gihanganye n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu byahitanye abantu barenga 180.

Umuvugizi wa prezidansi y’Amerika, Karine Jean-Pierre, yabwiye abanyamakuru ko Amerika izatanga ubufasha bwo kugoboka abahuye n’aka kaga ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere.

Papa Fransisiko nawe ejo kuwa gatatu yavugiye i Vatikani ko yiyegereje mu buryo bw’umwuka kandi yifatanyije n’abaturage ba Kenya kubera ako kaga bahuye na ko.

Kuva mu kwezi kwa gatatu iki gihugu kirabarura abaturage 181 bahitanywe n’ibi biza mu gihe ababarirwa mu magana byabakuye mu ngo zabo, nkuko bitangaszwa n’inzego z’ubutegetsi na croix rouge.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko hari ba mukerarugendo bagera ku 100 bari muri parike ya Maasai Mara iherereye mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu babuze uko bahava kubera imyuzure

Ibi biza kandi byahitanye babarirwa muri mirongo muri Tanzaniya no mu Burundi. Ibi biza kandi byasenye ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro inzira ya gari ya moshi amazu n’ibindi.

Abakozi b’inzego za gisirikare bari kumwe n’imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza no gushaka ibyo bazitumye guhiga bakomeje guhiga ababuriwe irengero.

Forum

XS
SM
MD
LG